Si abaturage gusa, n’abayobozi baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 - Meya Gashema

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko atari abaturage gusa badohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ahubwo n’abayobozi badohotse ari byo bituma imibre y’abarwayi yiyongera.

Akarere ka Nyaruguru kahagurukiye kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19
Akarere ka Nyaruguru kahagurukiye kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, avuga ku ngamba nshya akarere gafite nyuma y’uko ingendo guhera saa moya z’ijoro zibujijwe.

Gashema avuga ko mu mirenge 14 igize akarere barimo gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ikindi ni uko ubuyobozi bwose burimo gukebura abaturage aho abashobora gutandukira ku bijyanye n’amabwiriza.

Avuga ko kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, mu Karere ka Nyaruguru hamaze kugaragara abarwayi barenga 120, abaturage 50 bakaba bakirwariye mu ngo zabo, babiri bari kwa muganga abandi bakaba bari mu bigo binyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Center), naho batandatu bakaba aribo bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo.

Avuga ko ugaragaweho uburwayi aherekezwa akagezwa mu rugo yaba abana n’abandi bagapimwa kugira ngo barebe ko nabo batanduye hanyuma bagahabwa amabwiriza y’uko bagomba kwitwara.

Gashema avuga ko ku bagaragaweho uburwayi kandi aribo bari batunze ingo zabo kandi bigaragara ko nta bundi bushobozi, akarere kabafasha kubona ibibatunga ndetse n’ibindi bikoresho by’isuku.

Agira ati “Hari abo usanga bafite amikoro makeya kandi yenda ugasanga uwo muntu ariwe wari utunze umuryango kandi ntagomba gusohoka kugira ngo atanduza abandi, nk’akarere tubageraho tukabagenera ibibatunga ku munsi n’ibindi bikoresho byangombwa byaba iby’isuku ndetse n’ibimufasha kugira ngo COVID-19 itamuzahaza kandi akire vuba”.

Yongeraho ko ibyo bikorwa byose babikora bafatanyije n’inzego z’ubuzima ndetse n’iz’ibanze kugira ngo uwo murwayi akire vuba kandi atanduje abandi.

Ikindi ngo batangiye kubahiriza amabwiriza mashya kandi yizeye ko abaturage bazayashyira mu bikorwa kuko ngo bumvira ubuyobozi.

Avuga ko atari abaturage gusa badohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ahubwo n’ubuyobozi bwadohotse.

Ati “Nta n’ubwo byakwitwa kudohoka gusa yenda ku baturage, tuvugishije ukuri twakwemeranya ko inzego natwe twagiye tudohoka ari na byo nsaba abayobozi dufatanya kuyobora Akarere ka Nyaruguru, nk’uko nabivuze kare, nta kibazo abaturage bafite mu kubahiriza amabwiriza mu gihe twabibukije kenshi”.

Gashema avuga ko ahantu hatumye indwara ikwira ari abagendaga batambaye neza agapfukamunwa n’abakibagirwa, kudahana intera ndetse n’abari barahinduye ingo zabo utubari.

Arasaba abaturage gukomeza imirimo yabo ariko bambara neza agapfukamunwa, bagahana intera ariko bakanibuka ko isaha ya saa moya bagomba kuba bageze mu ngo zabo.

Aranashishikariza kandi abikekaho ibimenyetso bya COVID-19 kwihutira kujya kwa muganga hakiri kare kugira ngo nibasanga yanduye afashwe ataranduza abandi.

Ikindi ni uko abayobozi aribo babanziriza abaturage mu isoko kugira ngo basange hashyizwe uburyo bwose butuma binjira neza kandi amasoko ahuza abantu benshi ahuriramo ibicuruzwa bitandukanye, kuba bimwe byacuruzwa mu gitondo ibindi amasaha y’amanywa cyangwa bimwe mu bicuruzwa bikimurirwa ku w’undi munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka