Nyaruguru: Hashyizweho ingamba zikomeye zo kurwanya igwingira ry’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ingamba bwafashe zo kurwanya imirire mibi zirimo kugabanya imibare yo kugwingira kw’abana, abagifite icyo kibazo bakaba ari ababyawe n’abakobwa bakiri bato.

Umubare w'abana bafite imirire mibi waragabanutse kubera ingamba zafashwe
Umubare w’abana bafite imirire mibi waragabanutse kubera ingamba zafashwe

Nyaruguru iri mu turere 13 tugenerwa inkunga muri gahunda y’imyaka itanu (2018-2023) yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, nyuma y’aho ibarura ryiswe DHS ryo muri 2015 rigaragarije ko ako Karere kari ku gipimo cya 41.5% cy’igwingira ry’abana.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Nyaruguru, Colette Kayitesi, avuga ko bagabanyije icyo gipimo ku buryo mu mwaka ushize wa 2020 bari bageze ku rugero rwa 32.2% by’abana bafite ikibazo cy’igwingira.

Kayitesi avuga ko mu myaka yashize bagiraga abana nka 600 barwariye imirire mibi icyarimwe mu bigo nderabuzima, ariko ubu bakaba bafite 41 barimo 30 batarembye cyane.

Kayitesi yakomeje avuga ko abana bake bakiri mu mirire mibi ari abarerwa n’abantu badafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kubitaho, hamwe n’abafitanye imibanire mibi mu miryango.

Yagize ati "Hari abana b’abakobwa tugira ibyago bagatwita, noneho akaza agatana uwo mwana nyirakuru cyangwa sekuru utagifite ubushobozi bwo kumurera no kumwitaho, ariko iyo tureba tubona imibare yaragabanutse mu buryo bugaragara, mu giturage uhabona umwe umwe".

Ingamba zafashwe

Mu Murenge wa Munini, abaturage bagera kuri 418 bafite abana bato batarageza ku myaka itanu, ubu bahabwa amafaranga ibihumbi 22 buri mezi atatu yo gushaka ibitunga abana ndetse n’ifu ikungahaye ku ntungamubiri.

Uwitwa Kampire Christine ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Munini, avuga ko abo babyeyi bishyize hamwe bagashinga amashyirahamwe yo kubitsa no kugurizanya, ku ikubitiro buri wese akaba amaze kugura inkoko ebyiri zitera amagi.

Kampire yagize ati "Buri mwana agomba kurya amagi atatu mu cyumweru kugira ngo tubashe kurwanya imirire mibi".

Umuturage witwa Nyirabuhoro Jeannette utuye mu Kagari ka Ntwari, avuga ko mu bana batanu afite ntawe uragira imirire mibi kandi nta n’uteze kuyigira.

Ati "Ibi (byo guhabwa amagi) ntabwo ari ukuvura imirire mibi ahubwo ni ukuyikumira ngo itazaza, jyewe iyo nabonye ibishyimbo nsoroma imboga kuri ka karima k’igikoni, nkagura n’injanga z’amafaranga 100, ubundi ngateka nkabaha, ariko uyu muto we nkamuha na rya gi".

Ababyeyi b'i Kibeho bari barwaje imirire mibi ubu ni abadozi bashobora kwita ku bana babo
Ababyeyi b’i Kibeho bari barwaje imirire mibi ubu ni abadozi bashobora kwita ku bana babo

Mu Murenge wa Kibeho ababyeyi 23 bagiye kuvuriza abana imirire mibi ku kigo nderabuzima, biba ngombwa ko bagumayo kugeza ubwo abana bakize, ariko muri icyo gihe Ikigo kibacumbikiye hamwe n’ubuyobozi bw’akarere babashakiye n’imashini biga kudoda, ubu bakaba bamaze gushinga koperative.

Umwe mu bagize iyo ’Koperative Duharanire Imirire Myiza’ witwa Uwonakunze Gloriose avuga ko amafaranga bakorera mu kudodera abantu, babasha kugura ibiribwa birimo intungamubiri bakagaburira abana neza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyaruguru avuga ko ingo mbonezamikurire nibura eshatu zirimo gushyirwa muri buri mudugudu, zizunganira abadashoboye cyangwa abatabonaga umwanya wo kwita ku bana.

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kandi, buri murenge mu yigize Akarere ka Nyaruguru uhabwa inkoko zigera ku 1,000, zigahabwa abaturage bari mu cyiciro cy’abatishoboye, kugira ngo babone amagi bagaburira abana bato.

Akarima k’imboga muri buri rugo na ko kari mu bisabwa abaturage, nk’uko Kayitesi yakomeje abisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka