Nyaruguru: Ibitaro bemerewe na Perezida Kagame bishobora gutangira gukora mu mezi abiri

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Munini, Dr. Philippe Nteziryayo, avuga ko hatagize igihinduka ibitaro bya Munini bimaze iminsi byubakwa mu Karere ka Nyaruguru bemerewe na Perezida Kagame, byazaba byaratashywe mu mezi abiri ari imbere bigatangira gukora.

Icyiciro cya mbere cy'ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abatuye Nyaruguru cyaruzuye, hasigaye kujyamo ibikoresho bigatangira gukora
Icyiciro cya mbere cy’ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abatuye Nyaruguru cyaruzuye, hasigaye kujyamo ibikoresho bigatangira gukora

Ni icyiciro cya mbere cy’ibitaro byubatswe aha ku Munini, abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bemerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yabagendereraga mu mwaka wa 2013, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ako Karere w’agateganyo, Janvier Gashema.

Agira ati “Umukuru w’igihugu ubwo yadusuraga muri 2013, yaratubwiye ngo ibyiza bibereye abandi natwe biratubereye, arongera ati ‘mugume mu karere umujyi uzahabasanga’. Turabona ko imvugo ari yo ngiro”.

Tariki ya 13 Gicurasi 2021, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Munini yagize ati “Murabona ko kubyubaka birimo kurangira. Ndatekereza ko hatabayeho izindi mbogamizi, ntihagombye gucaho amezi abiri tutabitashye kuko inyubako ubwayo yuzuye”.

Igice cya mbere cy'inyubako cyatwaye miriyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda
Igice cya mbere cy’inyubako cyatwaye miriyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda

Ibyo avuga bishimangirwa na Meya Gashema, uvuga ko RBC yatanze isoko ryo kuzana ibikoresho byo kwifashisha muri ibyo bitaro, kandi ko bitegura kwakira inyubako by’agateganyo, kugira ngo izashyirwemo ibikoresho, hanyuma itangire kwifashishwa.

Icyiciro cya mbere cy’ibitaro bishyashya byuzuye ku Munini ni kinini bihagije kuko gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi baharara 165, mu gihe ibyari bihasanzwe byarimo ibitanda 52 gusa.

Ibi byatumaga uhasanga ubucucike, nk’uko bivugwa n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru, bagaragaza ko ibishyashya babyitezeho ubwisanzure na serivise nziza kurushaho.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru buvuga ko inyubako nini nk'iyingiyi ikwiye kuzaba iy'ibitaro byihariye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko inyubako nini nk’iyingiyi ikwiye kuzaba iy’ibitaro byihariye

Uwitwa Marie Grâce Iyamuremye wahabyariye ku itariki 13 Gicurasi 2021 yagize ati “Kubera ubuto bw’ibitaro, abarwayi baba benshi, ugasanga haruzuye. Dore nka hano ibitanda byose biriho abarwayi, usibye kimwe, abarwayi hari igihe baba benshi cyane ku gitanda ugasangaho babiri. Ariko biriya bitaro bishyashya bizakemura iki kibazo”.

Fabiola Uwimana na we ati “Iyaba ibikoresho byo mu nyubako nshyashya byari bibonetse, bikaba ari byo bitangira gukoreshwa”.

Icyiciro cya mbere cy’ibitaro bya Munini cyuzuye gitwaye miriyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cyabyo na cyo kizaba kingana n’ikirangiye.

Mu gihe icyiciro cya kabiri kitarubakwa, icyarangiye ngo kizaba gifite aho gutangira serivise ku babyeyi, kubaga, kuvura abana, kuvura indwara zo mu mubiri imbere, kwita ku ndembe, kuvura amenyo no gufata amafoto (radio & ecographie).

Hubatse kandi mu buryo ibyumba byose bizaba bibasha kugeramo oxygene ikenerwa mu gufasha abarwayi batabasha guhumeka, hatarinze kwifashishwa ibicupa ubundi zitwarwamo.

Meya Gashema avuga ko bizeye ko ibyo bitaro nibimara kuzura bizashakirwa ubuvuzi bwihariye buhakorerwa, kuko bizaba ari binini bihagije, ku buryo bitazaba bikwiye kuba ibitaro by’akarere gusa.

Ibyubako zakorerwagamo n'ibyo bitaro zari zarabaye nto cyane ugereranyije n'ababigana
Ibyubako zakorerwagamo n’ibyo bitaro zari zarabaye nto cyane ugereranyije n’ababigana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWISHIMYE IBITARO PREZIDA WACU YATWEMEREYE KO BIGEZE AHO BYAKWAKIRA ABATURAGE BA NYARUGURU, DUSABA NYAKUBAHWA H.E KAGAME KO YADUHA ABAGANGA N’ABAFOROMO (KAZI) N’ABAKOZI BAZI ICYO BAKORA, BATANGA SERVICE NZIZA ZIBEREYE IGIHUGU CYACU, ATURINDE BABANDI TWUMVA AHO ZA KIGALI BAKATA IBERE RY’UMUNTU RITARWAYE, ATURINDE IBYO TWUMVA KU BITARO BYA GISENYI BARYAMISHA ABARWAYI BASANZWE KU BITANDA BAKUYEHO ABARWAYE CORONA, MAZE IBITARO BYACU BIZABE INTANGARUGERO N’ABAKOZI B’INYANGAMUGAYO

mamy yanditse ku itariki ya: 19-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka