Bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, batangaza ko bamagana abirirwa bavuga ko abaturage bahatirwa kuvuga ko bifuza ko ingingo y’i 101 yahindurwa, kuko birengagiza ibimaze kugerwaho mu myaka 21 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri ba Hillside High School Matimba bafatiwe n’ihungabana ( Mass Hysteria), bane muri bo bagasubizwa iwabo mu rugo, abanyeshuri biga muri icyo kigo barifuza ko bagira abantu baba hafi mu bujyanama (psychologists) kugira ngo batazongera guhura n’iki kibazo.
Mu gihe akenshi wasanga mu gihe cy’impeshyi umukamo w’amata ugabanuka ku buryo hari amakusanyirizo yahagararaga gukora, ubu ngo iki kibazo cyarakemutse kuko aborozi bamenye korora inka nke zitanga umukamo ndetse biga no guhunika ubwatsi.
Kuva ku wa 28 Kemana 2015 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kamena 2015, abanyeshuri 4 b’abakobwa bo mu Ishuri Ryisumbuye Hillside Matimba, ryo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bari bari mu Bitaro bya Nyagatare bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana, abaganga bakeka ko ari indwara yitwa “Mass Hysteria”.
Kuri uyu wa 26 Kamena 2015, mu Mudugudu wa Barija A, Akagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 14 n’ibihumbi 437 na 200.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) buratangaza ko kuva tariki 30 Kamena 2015 muri Pariki y’Akagera hazaba hagezemo intare zirindwi, zikuwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo zitezweho kurushaho guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.
Abaturage b’utugari twa Nyagatare, Barija na Nsheke tumwe mu tugize umurenge wa Nyagatare, bazindukiye mu gikorwa cyo kwamagana Leta y’ubwongereza banayisaba kurekura byihutirwa Lt. Gen. Karenzi Karake wafatiwe mu Bwongereza.
Kuri uyu wa 17 Kamena, mu Mudugudu wa Mutete, Akagari ka Ndego, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare, abagore 3 harimo Abarundikazi 2 bafite abana 9 n’Umunyarwandakazi 1 wari ufite abana bafashwe bakiva mu modoka ibakuye mu Mujyi wa Kigali ngo bashaka kwambuka bajya mu gihugu cya Uganda.
Kuri uyu wa 17 Kamena, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare umwana w’imyaka 17 y’amavuko yasambanyije nyina umubyara, ngo kubera umutobe bita “Ndambiwe agakiza”, atabarwa n’abari ku irondo.
Abaturage b’umudugudu wa Cyabahanga akagari ka Bushoga umurenge wa Nyagatare, bishimira ibimina bya mituweri bishyiriyeho, kuko babasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli bigatuma batakirembera mu ngo ngo bivuze ibyatsi.
Kuri uyu wa 14 Kamena 2015, mu Mudugudu wa Ruhita akagari ka Nyagashanga Umurenge wa Karangazi, ho mu Karere ka Nyagatare, Hatangishaka w’imyaka 18 yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Pistol n’amasasu yayo 18.
Mu gitondo cyo ku wa 14 Kamena 2015, Tabaro Joseph, w’imyaka 50 wari umushumba w’inka, mu Kagari ka Kamate, mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare bamusanze yapfuye bikekwa ko yari yaraye anyoye inzoga ya suruduwire.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena, mu Mudugudu wa Gakirage mu Kagari ka Gakirage mu Murenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare, hatoraguwe mu mugezi w’umuvumba umurambo wa Uwihayimana Triphose.
Kuri uyu wa 10 Kamena 2015 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kazaza mu Kagari ka Kazaza ho mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare uwitwa Rukundo Ivan w’imyaka 22 yatewe icyuma n’umuforoderi wari uhetse ijerekani ya kanyanga ku igare ashiramo umwuka akigezwa ku Kigo nderabuzima cya Rwempasha.
Kuri uyu wa 07 Kamena2015 ahagana mu ma saa sita z’amanywa, mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Gahurura, mu Murenge wa Rukomo, habonetse umurambo w’uwitwa Kayitare Egide.
Guhera kuri uyu wa 04 Kamena, Mugabo Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakagarama mu Murenge wa Rukomo ho mu Karere ka Nyagatare, ari mu maboko ya Polisi/ Sitasiyo ya Gatunda akekwaho kwaka no kwakira ruswa ingana n’amafaranga ibihumbi 20.
Abagore n’urubyiruko bo mu karere ka Nyagatare batoye ababahagarariye mu rugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko bishamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi. Abatowe bose biyemeje guteza imbere abo bahagarariye no guharanira ko ibyo barayiriye bitasubira inyuma.
Bamwe mu baturage bo mudugudu wa Ruhuha ya mbere akagari ka Bushoga umurenge wa Nyagatare, bavuga ko bararana n’amatungo kubera gutinya ko yibwa, ariko ubuyobozi bw’umurenge bwo bukavuga ko badakwiye inya kuko iki kibazo cyakemutse kubera irondo ryakajijwe.
Kuri uyu wa 04 Kanama 2015, ahagana mu ma saa munani z’urukerera abanyerondo babiri bakomerekejwe n’abaforoderi mu Mudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga ho mu Murenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare.
Bitungwa Jibril w’imyaka 45 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi poste ya Karangazi guhera kuri uyu wa 01 Kamena 2015 ashinjwa gutema Zimarimbeho Assuman, Umuyobozi w’umusigiti muri santere ya Karangazi amukekaho kumusambanyiriza umugore.
Ahagana mu ma saa kumi n’igice kuri uyu wa 01 Kamena, mu Mudugudu wa Gasinga, Akagari ka Gasinga ho mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 17 yuriye ipoto y’umuriro w’amashanyarazi aragwa arapfa.
Guhera kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015, Habineza Aloys wo mu Mudugudu wa Ruhuha 1 mu Kagari ka Bushoga ho mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare akekwaho kwiba inka ariko agafatwa ntacyo yari yageraho.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi, abantu 28 bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare bagiye mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda/Umutwe w’Abadepite bitwaje impapuro zasinyweho n’abaturage ibihumbi 38 na 5 basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahinduka Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza.
Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015, mu Mudugudu wa Nshuri, Akagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe hatangirijwe uburyo bwo kuhira imyaka imusozi hakoreshejwe ibyuma bizenguruka bimisha amazi ku bihingwa.
Abakora umwuga w’ubukanishi bwa moto mu Mujyi wa Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bafite amahirwe menshi yo kubona akazi kurusha abize amashuri asanzwe kuko bahorana impapuro zisaba akazi.
Bamwe mu baturage bagize itsinda “Ubuzima ni ingenzi” ry’ubwisungane mu kwivuza mu Mudugudu wa Kayigiro, Akagari ka Gitengure, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, barasaba ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza batanze mu mwaka wa 2014-2015 wakwimurirwa muri 2015-2016, kuko batigeze bayivurizaho.
Mu karere ka Nyagatare hatangiye igikorwa cyo gupima abana kugira ngo hamenyekane imikurire yabo bityo abagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi bafashwe gukura neza. Iki gikorwa kikazafasha abana bamwe bagaragazaga ukugwingira muri aka karere.
Guhera ku wa 20 Gicurasi 2015, umugabo witwa Munyarugerero Seth wo mu Mudugudu wa Rugabano, Akagari ka Rukomo ya 2 mu Murenge wa Rukomo, ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gatunda akurikiranyweho kwigira muganga akaba yavuriraga iwe mu rugo.
Hakizimana Faustin wo mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo arwariye bikomeye mu Bitaro bya Nyagatare nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015 aciriwe ikirimi n’umuvuzi gakondo naho uwitwa Nikuze wo mu Murenge wa Karama bhuje ikibazo we ngo atangiye gukira.
Ku wa 15 Gicurasi 2015, mu Mudugudu wa Gakirage, Akagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare, abanyamuryango b’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba (UCORIVAM) bakoze urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry’abana b’abakobwa n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana.