Abaturage b’Akarere ka Nyagatare bari bazindukiye i Matimba kwakira Perezida Kagame bavuga ko babajwe n’uko imvura yababereye imbogamizi yo kumubona.
Bamwe mu baturage bari bafite amazu ahubatswe Isoko rya Nyagatare barashinja akarere kutubahiriza amasezerano ku mwenda kabamazemo imyaka ine.
Mukagatsinzi Charlott, Umwarimukazi muri TTC Matimba, arashimira Akarere ka Nyagatare n’abandi bamufashije kujya mu Buhinde kwivuza Kanseri.
Inzu 51 mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga, 25 muzi zo zivaho ibisenge burundu, umwana umwe akomereka byoroheje.
Ngarambe Deogratias bakunze kwita Rukanika akaba nyir’ivuriro Lukai Health Center yatawe muri yombi ashinjwa gukuriramo umukobwa inda akitaba Imana.
Ndagijimana Alphonse wari ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Mirama ya mbere mu Karere ka Nyagatare, yaburiwe irengero nyuma yo gukekwaho ruswa.
Musenyeri Servilien Nzakamwita wa Diyoseze ya Byumba yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare guharanira agaciro baremanywe Yezu yabasubije bigoranye.
Pasiteri Bucyeye Coleb yemeza ko uwigisha ijambo ry’Imana afite ingengabitekerezo ya Jenoside adakwiye kwakira amaturo y’abo yavanguye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye ababyeyi kurera abana babaha indangagaciro zibereye umuyobozi w’ejo mwiza.
Abagize Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare; barizeza ko ibyo batangwaho kugira ngo bige banabeho neza, bazabyitura gukorera igihugu.
Mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abatuye Akarere ka Nyagatare bibukijwe ko gutanga ubuhamya bikwiye gukorwa n’abatarahigwaga.
Irondo ryo mu Karere ka Gisagara ryafashe abasore babiri bo mu Murenge wa Tumba muri Huye, bavuga ko bazitumwe n’abacuruza ibyuma bizwi “nk’injyamani.”
Aborozi bo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bashyiriwe amazi mu nzuri, barasabwa kuyabungabunga kugira ngo azarambe yongere n’umukamo.
Abavuye ku rugerero bamugariye ku rugamba basaba abantu kubaha izina “Inkeragutabara”, bakareka no kuryitiranya n’abakora amarondo bagaragara mu bikorwa by’urugomo.
Ubuyobozi bwa REG sitasiyo ya Nyagatare burihanganisha abishyuye ifatabuguzi ry’umuriro ntibawuhabwe kuko ngo byatewe n’ibura rya cash power.
Abashinzwe ubuzima mu Karere ka Nyagatare bahangayikishijwe na bamwe mu babyeyi bafata imiti igabanya ubukana bayihagarika kubera ingendo ndende.
Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare ruhereree mu Karere ka Nyagatare, buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubusinzi kigaragara mu banyeshuri bahiga.
Amazu 11 ndetse n’intoki zitaramenyekana ubuso byasenywe n’umuyaga mu midugudu 2 y’ Akagari ka Nsheke Umurenge wa Nyagatare.
Abashoferi ba Taxi mu Karere ka Nyagatare barashinja RFTC kubateranya n’abakiriya ibabuza guhagarara ahitwa kwa Ngoga nyamara Coaster zo zikabikora.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, ku wa 5 Gashyantare 2016 yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho guha ruswa abapolisi.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko basuye ikigo kigororerwamo by’igihe gito abakekwaho ibyaha byoroheje (Transit center) mu Karere ka Nyagatare, banenga umubare munini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibirizi, mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, Uzarama Anastase n’abandi borozi batatu bafunzwe bakekwaho ruswa.
Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda mu nteko ishinga amategeko igiye gukora ubuvugizi ku nzoga zo mu mashashi zitabarwa mu biyobyabwenge.
Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko imirimashuri yatumye umusaruro bakura mu buhinzi wikuba inshuro eshanu.
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi batoraguye umurambo w’umuntu uciwe umutwe.
Kuri uyu wa 29 Mutarama, nyobozi y’Akarere ka Nyagatare isezera ku bakozi, yashimiwe ko yubahirije indahiro.
Akarere ka Nyagatare ntikumvikana n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe iby’amazi n’amashanyarazi (REG-EUCL) ku mwenda usaga miliyoni 262Frw kakibereyemo, nyuma y’amasezerano bagiranye mu myaka itanu ishize.
Amazu 21 yavuyeho ibisenge andi 16 avaho amabati n’ibihingwa birangirika kubera imvura ivanze n’umuyaga n’urubura yaguye mu Murenge wa Karangazi.
Mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi harimo kubakwa inkambi y’agateganyo ijyanye n’igihe ishobora kwakira impunzi 700 kandi bakabaho neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe Fred, utemerewe kongera kwiyamamariza kukayobora, yasabye imbabazi abakozi bakoranaga ku wo baba barahanganye.