Nyagatare: Umusore w’imyaka 18 yafatanywe imbunda ngo yibye shebuja
Kuri uyu wa 14 Kamena 2015, mu Mudugudu wa Ruhita akagari ka Nyagashanga Umurenge wa Karangazi, ho mu Karere ka Nyagatare, Hatangishaka w’imyaka 18 yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Pistol n’amasasu yayo 18.
Hatangishaka Isaac yafashwe ahagana saa yine z’ijoro ashakisha icumbi. Uwari umaze kumuha icumbi ngo yamubonanye imbunda agira ubwoba ahamagara irondo riramufata.
Mulisa Geoffrey, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagashanga, avuga ko Hatangishaka Isaac ubundi ukomoka mu Karere ka Rwamagana, yaje Nyagashanga ashakisha icumbi ariko aturuka mu Mudugudu wa Akayange mu Kagari ka Ndama.
Aho na ho ngo yari ahamaze ibyumweru 2 akora akazi ko kuragira inka. Iyi mbunda ngo yayibye shebuja yakoreraga witwa Bayijahe James wasezerewe mu gisirikare igihe atari ahari.
Hatangishaka Isaac ubu ari mu maboko ya Polisi ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare ndetse ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko na Bayijahe James wibwe iyo imbunda na we yitabye ubuyobozi bwa Polisi Karangazi kugira ngo asobanure ibyo gutunga intwaro.
IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha, avuga ko nta muntu wemerewe gutunga intwaro atabifitiye uburenganzira. Ubwo twavuganga yadutangarije ko Bayijahe James yasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda afite ipeti rya Lieutenant.
Ubu ngo afungiye kuri Poste ya Polisi ya Karangazi aho bategereje kumushyikiriza ubutabera ngo akurikiranyweho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe.
Asaba abatunze ibikoresho bya gisirikare cyangwa bya Polisi kubitanga ku bushake kuko iyo babifatanywe babihanirwa. Asaba abaturage kandi gutanga amakuru ku bo bazi bashobora kuba babitunze kugira bitazakoreshwa ibyaha.
Ingingo ya 671 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Arikose, umuntu ufite imyaka 18 ntago azi icyo pisitorie imara aha wasanga yarashakaga kuzajya kuyibisha.cyokora iyontwaro uwomushumba yari yibye polici iyibake.nonese urumva ahuyenawe nijoro ufite amafaranga yagusiga ahaaa birakaze!ubundi imasaka muri kicukiro!kand murakoze.