Karangazi: Yatemye umuyobozi w’umusigiti amukekaho kumusambanyiriza umugore

Bitungwa Jibril w’imyaka 45 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi poste ya Karangazi guhera kuri uyu wa 01 Kamena 2015 ashinjwa gutema Zimarimbeho Assuman, Umuyobozi w’umusigiti muri santere ya Karangazi amukekaho kumusambanyiriza umugore.

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa 01 Kamena 2015 ni bwo Bitungwa Jibril wari waracumbikiwe mu nzu yegereye umusigiti na we akajya ahakora isuku, bivugwa ko yakoraga iki cyaha.

Bitungwa Jibril yemera kuba yatemye umuyobozi w'umusigiti ariko akavuga ko yabitewe ngo no kuba amusambanyiriza umugore.
Bitungwa Jibril yemera kuba yatemye umuyobozi w’umusigiti ariko akavuga ko yabitewe ngo no kuba amusambanyiriza umugore.

Bitungwa yemeza ko yatemye Zimarimbeho Assuman nyuma yo kumusangana n’umugore we mu nzu kandi akaba ngo hari hashize icyumweru amufatanye n’umugore we mu buriri agatanga imbabazi yemerewe amafaranga ibihumbi 100 nubwo ngo atayahawe.

Akomeza avuga ko amaze kumufatana n’umugorewe abakoranye amasezerano bose basinyira ko bazamuha ibihumbi 100 ariko nyuma ngo umugore aza kumwiba urwo rupapuro mu myambaro bituma Zimarimbeho atamwishyura.

Ngo kongera kubasangana kandi Zimarimbeho agashaka kumurwanya ni byo byatumye amutema.

Nyamara ariko bamwe mu bari kumwe na Zimarimbeho Assuman bavuga ko Bitungwa Jibril ari we waje kumukura iwe mu rugo amusaba ko bajyana akajya kumukemurira ikibazo mu rugo dore ko ngo ari we wahoraga ajya kubakiza bagiranye amakimbirane.

Nyandwi Mouhamoud yemeza Bitungwa yabasanze kwa Zimarimbeho bafungura ibya ku manywa ndetse na we bagasangira asaba umuyobozi w’umusigiti wabo kujya kumukemurira ikibazo ariko ngo ntihashize iminota 15 adahurujwe ko Imam bamutemye.

Inspector Emmanuel Kayigi, Umuvugizi akaba n’Umugenzacyaha wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, asaba abaturage kutihanira ahubwo bakiyambaza ubuyobozi. Ngo ubuzima bw’umuntu ni ntavogerwa bityo akaba ntawe ugomba kubumwambura.

Umugore wa Bitungwa Jibril na we watemwe mu mutwe n’urutoki, we akeka ko umugabo we yatemye umuyobozi w’umusigiti wabo kubera ko yahoraga abakiza kuko ngo yakundaga kumukubita.

Bitungwa Jibril ukomoka mu Burundi, yemera ko yaguze umuhoro ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 30 Gicurasi ndetse agahita awunyuza ku ityazo (ponceuse) ariko ngo akaba yari agamije gutema ibihuru by’aho yahawe umurima.

Aho afungiye kuri Poste ya Polisi ya Karangazi yemera icyaha ndetse akagisabira imbabazi.

Zimarimbeho Assuman we ubu ari mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK aho avurwa ibikomere byo mu mutwe, umusaya n’intoki.

Nubwo tutashoboye kuvugana Zimarimbeho aho ari mu bitaro, abaturanyi bavuga ko Bitungwa amubeshyera ahubwo yamuhoye ko ajya amubuza guhohotera umugore we.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MBEGA UMUGABO UGIRA UMUJINYA MUBI? UBUSE KO AGIYE GUKANIRWA URWE, ARUMVA ABANA ABASIZEHE? GUSABIHANGANE. UBUCAMANZA BUKORE BUHAWE RUGARI

TWAGIRIMANA Oscar yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

UWO MUGABO NAHANWE KUKO KWIHANIRA SIBYO

TURATIMANA emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

uwomugabo nahanwe kugirango dukomeze guca ubwicanyi murwanda.

hitimana yanditse ku itariki ya: 3-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka