Karama: Abantu 16 biganjemo Abarundi bafashwe bagerageza kujya muri Uganda

Kuri uyu wa 17 Kamena, mu Mudugudu wa Mutete, Akagari ka Ndego, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare, abagore 3 harimo Abarundikazi 2 bafite abana 9 n’Umunyarwandakazi 1 wari ufite abana bafashwe bakiva mu modoka ibakuye mu Mujyi wa Kigali ngo bashaka kwambuka bajya mu gihugu cya Uganda.

Karengera Katabogama Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, avuga ko abo Barundikazi kimwe n’Umunyarwandakazi bafashwe mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Abo bafashwe ngo ni Mukandanga Patricie wari ufite abana 4 na Niyonsaba Joseline wari ufite abana 5 bose bakaba bakomoka mu Ntara ya Kirundo Komini Ntega.

Ngo bari kumwe kandi n’Umunyarwanda witwa Mukamwezi Aliane ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba na we akaba yari afite abana 4.

Bose bafashwe bakiva mu modoka ya Coaster ya Ruhire Express ibakuye mu Mujyi wa Kigali. Karengera Katabogama Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, avuga ko aba bantu bafashwe ku bufatanye bw’abaturage bagize amakenga y’aho bagana n’abo bana bose.

Yemeza ko bashakaga kwambuka bakajya Uganda dore ko uvuye aho bari bafatiwe hatari ibirometero nibura 2 kugera ku mupaka na Uganda.

Ashima abaturage bagize uruhare mu kubafata ndetse agakomeza kubashishikariza kujya bagira amakenga y’abantu babonye batabazi kuko rimwe na rimwe bashobora kuba bafite n’umugambi utari mwiza ku gihugu.

Kuri ubu aba bose bafungiye kuri Poste ya Polisi ya Mutumba mu Murenge wa Gatunda.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndumv bakwigendera kuk ubuzma ntibworoshye

sando yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

mubareke bijyire gushaka imibereho kuko inzara iri ino.iravugiriza

ngabo yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Nonese kujya Uganda ikibazo kirimo nikihe murabangamye kereka niba bahungabanyije umutekano kuko abarundi barimo guhunga ese ko bahungira Murwanda ntibibe ikibazo amakuru yanyu ateye amakenga muyasubiremo

Kamere yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka