Nyagatare: Yatewe icyuma n’umuforoderi wari utwaye waragi ahita yitaba Imana
Kuri uyu wa 10 Kamena 2015 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kazaza mu Kagari ka Kazaza ho mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare uwitwa Rukundo Ivan w’imyaka 22 yatewe icyuma n’umuforoderi wari uhetse ijerekani ya kanyanga ku igare ashiramo umwuka akigezwa ku Kigo nderabuzima cya Rwempasha.
Ingabire Jenny, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha w’agateganyo avuga ko Rukundo yari ahekanye na mugenzi we kuri moto bagahurira n’uyu muforoderi hafi n’ikiraro cya Kazaza.
Ngo bahise bahagarara Rukundo amubajije ibyo ahetse amutera icyuma ariruka. Igare rye na litiro 20 za kanyanga kuri ubu biri kuri poste ya polisi ya Rwempasha.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mujye muvuga inkuru muyirangize.none si twatnga ibitekerezo duhereye he inkuru itarangiye.gusa aho mbashije kugarukira ndumva uwo musore yazize ubusa.ariko kandi abaforoderi n’abantu b’abagome cyane.ubyo yatekereje ati<<arantabariza bamfate bamfunge kubdra iyi kanyanga.gusa imwakire mubayo.