Rwempasha: Umushumba yuriye ipoto y’amashanyarazi arahanuka arapfa
Ahagana mu ma saa kumi n’igice kuri uyu wa 01 Kamena, mu Mudugudu wa Gasinga, Akagari ka Gasinga ho mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 17 yuriye ipoto y’umuriro w’amashanyarazi aragwa arapfa.
Nshimiyimana Emmanuel akomoka mu Kagari ka Nyabweshongwezi mu Murenge wa Matimba. Ipoto yuriye ntizirashyiraho insinga z’umuriro w’amashanyarazi.
Izi poto ni izirimo kubakwa na kompanyi ya Bouygues y’Abafaransa izageza umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda avuye muri Uganda.
Nshimiyimana ngo yuriye ipoto ubwo yari aragiye inka. Ngo yaje kumanuka abanza umutwe hasi ahita yitaba Imana ataragezwa no kwa muganga. Kuri ubu umubiri we ukaba uri mu Bitaro bya Nyagatare.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|