Nyagatare: Kayitare yatoraguwe yapfuye bakeka ko yaba yazize inkoni z’abanyerondo

Kuri uyu wa 07 Kamena2015 ahagana mu ma saa sita z’amanywa, mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Gahurura, mu Murenge wa Rukomo, habonetse umurambo w’uwitwa Kayitare Egide.

Ubundi Kayitare Egide yari atuye mu Mudugudu wa Cyabayaga, mu Kagari ka Cyabayaga, ho mu Mrenge wa Nyagatare. Umudugudu wa Busasamana batoraguyemo umurambo we, uhana imbibe n’uwa Cyabayaga hagati hacamo igishanga gihinzemo umuceri.

Nyakwigendera ngo yari acumbitse kwa Rugamba Cyprien. Abaturage bakaba bakeka ko urupfu rwe rwaba rukomoka ku nkoni bikekwa ko yakubiswe n’irondo ngo ryamufatanye ibishyimbo ibiro 20 ngo yari avuye kwiba kwa Businge Emmanuel na we utuye mu Mudugudu wa Cyabayaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Uwishatse Ignace, avuga ko Kayitare akimara gukubitwa yahungiye mu Mudugudu wa Busasamana muri Gahurura ariko bukeye ashaka gusubira Cyabayaga yihishahisha ariko ngo akaba nta mbaraga yari agifite ku buryo yagendaga nka metero 30 akaryama biza kugera aho ananirwa. Kubera ko yanyuraga ahantu hatari mu nzira ngo ni byo byatumye atinda kuboneka.

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyagatare ikaba ngo ikomeje iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamwishe no guta muri yombi abakekwa ko baba baragize uruhare mu rupfu rwe.

Akomeza avuga ko nubwo byemezwa ko Kayitare yari yibye ariko na none abaturage batagombaga kwihanira ahubwo bagombaga kumugeza mu buyobozi cyangwa kuri Polisi akagezwa imbere y’ubutabera.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 1 )

ABO BANYERONDO BAFATWE IYO BAZA BAKARIRA KURI BARAGE YA RURENGE BICIRA ABANTU BURI MUNSI

GAPUSI yanditse ku itariki ya: 8-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka