Nyagatare: Yatawe mu mugezi aziritse ibuye mu nda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena, mu Mudugudu wa Gakirage mu Kagari ka Gakirage mu Murenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare, hatoraguwe mu mugezi w’umuvumba umurambo wa Uwihayimana Triphose.

Uyu mubyeyi w’imyaka 29 y’amavuko ngo yabuze ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Kamena. Yaje kubonwa mu mugezi w’umuvumba ari mufuka uhunikwamo imyaka ariko ahambiriye ibuye mu nda.

Inspector Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko Uwihayimana akibura umuryango we utigeze ubimenyesha inzego z’umutekano.

Ngo na zo zihutiye gutabara zikimenya ko yatoraguwe mu mugezi. Ngo umurambo we wamaze gukorerwa isuzumwa mu Bitaro bya Nyagatare ndetse batangira no gufata bamwe mu bakekwaho urupfu rwe.

Ku ikubitiro hakaba hafashwe umuyobozi w’Umudugudu wa Gakirage Uwihayimana yari atuyemo akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Kuba ari we wahise afatwa ngo ni uko yari amaze igihe afitanye amakimbirane na nyakwigendera kuko ngo uyu muyobozi yigeza kumusenyera inzu.

Kuva ubwo ngo bahoraga batumvikana ari na yo mpamvu abaturage ari we bahise bashyira mu majwi bamushinja urupfu rwe. Inspector Kayigi akaba avuga ko magingo aya ntawe bahamya icyaha ahubwo bagikomeje iperereza.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonehondumiwepe! Ububwicanyiburakabije?Police nikomeze,iperereza Izonkozizibibi z"itabwemuriyombi.

Habukubaho Felicien yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira gusa police ikore iperereza ryimbitse

emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

AHAA! NTI BYOROSHYE!

DAMA yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka