Nyagatare: Abaforoderi bakomerekeje abanyerondo babiri
Kuri uyu wa 04 Kanama 2015, ahagana mu ma saa munani z’urukerera abanyerondo babiri bakomerekejwe n’abaforoderi mu Mudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga ho mu Murenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare.
Nsengiyumva Augustin na Surwanone John ni bo bakomerekejwe n’abaforoderi nyuma y’uko babahagaritse ariko bari ku irondo, bakabyanga ahubwo bagakurayo ibyuma bagatangira kubarwanya.
Muri ako kanya irondo ryabashije kubambura litiro 25 za Kanyanga mu gitondo baza kubona izindi litiro 20 zari zihishwe kuri umwe mu baforoderi.
Nk’uko byemezwa na Mushabe Claudian, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, ngo nubwo aba baforoderi babashije gucika irondo ariko umwe muri bo yamaze gutabwa muri yombi.
Ngo bafite ingamba zo kubarura abantu bakekwaho kwinjiza no gucuruza ibiyobyabwenge ngo bafatwe bagirwe inama zo kubireka abazakomeza kwinangira bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Muri uyu Mudugudu wa Cyonyo kandi irondo ryabashije gutesha abajura inyana y’ishashi ubu ikaba iri ku biro by’umudugudu mu gihe nyirayo atari yamenyekana ngo ayisubirane.
Mushabe Claudien akaba avuga ko ari umusaruro wo gukaza irondo. Abakomerekejwe n’abaforoderi bo bahise bajyanwa ku Bitaro bya Nyagatare kugira ngo bavurwe.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|