Nyagatare: Uwize umwuga ntahorana impapuro zisaba akazi -Abakanishi
Abakora umwuga w’ubukanishi bwa moto mu Mujyi wa Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bafite amahirwe menshi yo kubona akazi kurusha abize amashuri asanzwe kuko bahorana impapuro zisaba akazi.
Gasibante Kayitare Moses amaze imyaka 28 akora akazi k’ubukanishi bwa moto. N’ubwo akazi akora gatuma umuntu atagira isuku ndetse bamwe bakabiheraho bavuga ko gasuzuguritse, nyamara we yemeza ko kiyubashye kuko ugakora neza kamutunga.
Ubu ngo abasha kwinjiza amafaranga ibihumbi 200 ku kwezi kucburyo we yumva ko ntacyo undi mukozi wo mu biro wize kaminuza amurusha uretse kubona inguzanyo muri banki ashingitse umushara we, mu gihe we asabwa umutungo. Ariko na none yishimira ko uwize umwuga adahorana impapuro zisaba akazi.

Kuri ubu Gasibante afite igaraje y’ubukanishi bwa moto ndetse akanacuruza ibyuma bisimbura ibyashaje. Amaze kwigisha urubyiruko rwacikishirije amashuri, umwuga w’ubukanishi rugera kuri 80.
Ubu arigisha urundi rubyiruko rugera kuri 40 harimo 19 rwacikishirije amashuri asanzwe bakomoka mu miryango ikennye kandi bakigira ubuntu.
Uzabakiriho Olivier nawe ukora ubukanishi avuga ko nyuma yo kwiga uyu mwuga akora, kandi uretse moto agendaho yiguriye ngo yaniguriye isambu ndetse n’inzu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.

Aka kazi ngo kabarinze kwishora mu biyobyabwenge n’ubundi burara.
Gasibante Kayitare Moses avuga ko afite intego yo gufasha Leta kuzuza gahunda yayo yo kwigisha ubumenyingiro cyane urubyiruko, ariko imbogamizi ikaba ari uko aho akorera ari hato atabasha kwakira umubare munini w’urubyiruko rwifuza kwiga ubukanishi, dore ko ngo ari na rwinshi.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|