Nyagatare: Umwana ngo yahaze umutobe wa "Ndambiwe agakiza" asambanya nyina umubyara
Kuri uyu wa 17 Kamena, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare umwana w’imyaka 17 y’amavuko yasambanyije nyina umubyara, ngo kubera umutobe bita “Ndambiwe agakiza”, atabarwa n’abari ku irondo.
Hari ma saa saba z’ijoro ubwo uyu mwana ngo yanjiraga mu cyumba cy’ababyeyi be maze ahigika ise umubyara n’umwana muto ukiri ku ibere atangira gusambanya nyina.

Nyina wari wanyoye ku nzoga kimwe n’umugabo we, ngo yahise avuza induru atabarwa n’abashinzwe n’abanyerondo.
Mutijima Aimable wari waraye irondo akaba ari na we wahururiye uyu mubyeyi wahuye n’ishyano avuga ko impamvu y’ibi ari ubusinzi bw’ababyeyi ku buryo batamenya imikurire y’abana babo ndetse ngo ntibigirire n’akabanga imbere y’urubyaro rwabo.
Kabana Christophe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagawe, we avuga ko nubwo ishyano ryaguye mu murenge abereye umuyobozi ariko ryagizwemo uruhare n’ababyeyi.
Asaba ababyeyi kumenya uburere bw’abana babo no kumenya ko bakuze bityo bagomba kugenerwa amacumbi yabo.
Nyamara ariko bamwe mu baturage basanga iri ishyano ryavutse iwabo ridasanzwe mu muco Nyarwanda. Abakuze bo bakavuga ko nubwo kiriziya ngo yakuye kirazira ariko na none ibi bidahuye n’umuco ndetse bakemeza ko byatewe n’uko uyu mwana yangiritse kubera ko ashobora kuba yaranyoye ibiyobyabwenge.
Gusa, ngo uyu mubyeyi akwiye gushaka imiti yakura iri shyano iwe mu rugo. Umwe mu baturage yagize ati “Uyu muryango ukwiye gushaka igubyo n’indi miti akayinywa n’umugabo we bakayitera no mu nzu naho ubundi ishyano ntiryayivamo.”
Uyu mwana ufungiye kuri Poste ya Polisi ya Tabagwe yiyemerera icyaha akagisabira imbabazi ndetse akemeza ko yabitewe n’umutobe yari yanyoye bita ndambiwe agakiza.
Gusa ariko abaturanyi bo bakaba basaba ko yashyirwa mu kigo ngorora muco ku buryo yahindura imyifatire dore ko uretse kubahuka nyina yigeze no gusambanya mushiki we umukurikira byose yemeza ko ari ubusinzi.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomwana ntagawe kuko nababyeyisibeza.
ntawatungurwa nubundi iminsi turimo simyiza
Buri wese yakagombye kwiyumvisha icyo amahano ari kuba asobanura;TURI MU MINSI Y’IMPERUKA.
ntakundi ubyaye ishyano araryonsa! ariko ababyeyi babifitemo uburangare,ibyo barara bakora umwana yumva barabibonye!.si byiza ko umwana w’ingimbi cg umwangavu yarara hafi yababyeyi kuko bimutera umutima mubi ugasanga arifuje bikamutera kuba yakora ibyo byose. hari umwana watubwiye ko ngo iyo abonye nyina ajyanye na se mucyumba yumva abishatse akaza kumviriza hafi no kubasaba! "havurwa menshi hakumva bene yo"
Uwomwana Agombaguha Kukobirakabije Bikome Ye Ariko Akagirwanina Ma Kuburyo Atazonge Ragukora Amahano.
Biteye agahinda kuryamana na nyoko ukubyara nakumiro gusa njye ndumva n’ubundi kuko sihariya honyine bigaragaye nk’ubuyobozi bwashyiraho itegeko umwana wese yaba umukobwa cg umuhungu ugeze kumyaka 15 yabatakirarana n’ababyeyi munzu imwe.
isi iturangiriyeho mureke dukizwe yesu aradushaka
turimuminsiyimperuka.nukwihangana.nahano.yuganda.nahonikobimeze
ishyano.com
ibyobiyobyabwenge byinkorano byakabayebirwankwa mubyaro
Niminsi yimperuka, gusa nakumiro pee, umwana asambanye nyina, i se nawe ari muburiri! Atabarwe nirondo?! Birenze sodomo na gomora, na se afungwe.
Birababaje Biteye Agahinda.