Karangazi: Basanze yapfuye bakeka ko yazize suruduwire
Mu gitondo cyo ku wa 14 Kamena 2015, Tabaro Joseph, w’imyaka 50 wari umushumba w’inka, mu Kagari ka Kamate, mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare bamusanze yapfuye bikekwa ko yari yaraye anyoye inzoga ya suruduwire.
Tabaro Joseph yari umushumba wa Nemeye Theogene. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamate, Karangwa David, ko uyu Tabaro yari yiriwe anywa Suruduwire ahitwa mu Munani bigeze mu ijoro arataha ajya aho arara mu nka ngo bucyeye basanga yapfuye.
Ngo nta kindi bakeka cyaba cyaramwishe uretse inzoga yari yiriwe anywa. Asaba abaturage kujya banywa inzoga mu rugero no kwirinda za suruduwire kuko ngp zikaze cyane.
Tabaro Joseph yari amaze hafi umwaka akora akazi ko kuragira inka kwa Nemeye ariko bakaba batari bazi aho akomoka uretse ngo kuba yari yarababwiye ko iwabo ari i Kigali.
Nyuma gukorera umubiri we isuzuma mu Bitaro bya Nyagatare, Tabaro yahise ashyingurwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage b’Akagari ka Kamate.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|