Nyagatare: Bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro k’arenga miliyoni 14
Kuri uyu wa 26 Kamena 2015, mu Mudugudu wa Barija A, Akagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 14 n’ibihumbi 437 na 200.
Ibyo biyobyabwenge ngo byafashwe mu kwezi gushize kwa gatanu 2015, birimo inzoga ya Kanyanga litiro 640 zifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 280 amakarito 316 ya chief waragi afite agaciro ka miliyoni 7 n’ibihumbi 647na 200, hangizwa n’urumogi ibiro 17 bifite agaciro k’ibihumbi 510.

Byose bikaba byinjira mu Rwanda biturutse mu Bugande. Uretse ibi biyobyabwenge hanatwitswe ibiti bya Kabaruka toni 1 ifite agaciro ka miliyoni 5.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibiyobyabwenge atari byiza kuko bishobora kugirira nabi ubinywa.
Gusa ngo impamvu bikomeza kwinjira mu gihugu ni uko ababyinjiza babikuramo amafaranga menshi.
Atuhe Sabiti Fred, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, akangurira abaturage kureka gukoresha ibiyobyabwenge kuko ngo bidindiza iterambere.
Kuba bikomeje kwinjira mu gihugu kandi hariho ingamba zo guhana ababifatanywe, uyu muyobozi avuga ko bagiye kugirana inama n’abayobozi b’ubuturere tw’igihugu cy’Ubugande duhana imbibe na Nyagatare kugira ngo harebwe uko iyinjwizwa ryabyo ryakumirwa.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bayimennye nicyaka dugite kweli