Nyagatare: Yafashwe agiye kwiba inka abyitirira ubusinzi
Guhera kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015, Habineza Aloys wo mu Mudugudu wa Ruhuha 1 mu Kagari ka Bushoga ho mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare akekwaho kwiba inka ariko agafatwa ntacyo yari yageraho.
Inka yari yibwe yari iya Mukanoheri Daphrose. Ubusanzwe icyo kimasa uyu mubyeyi yagihawe muri gahunda ya "Gira inka", akaba ngo yararanaga na cyo mu nzu.

Gisagara Sam, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akagari ka Bushoga avuga ko ahagana mu ma saa munani z’urukerera hagana kuri iki cyumweru gishize, ngo Habineza Aloys yaje kwa Mukanoheri Daphrose afungura inzu amennye urugi, Mukanoheri aratabaza irondo riraza rimufatira mu cyumba inka iraramo agerageza kuyikura ku mugozi.
Habineza we ngo yababwiye ko atari aje kwiba iyo nka ahubwo yibishye ko ari we kubera ko yari yasinze.
Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa abantu 4 harimo na Habineza bakekwaho ubujura bashyikirijwe Polisi mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Gufata abakekwaho ibyaha bagashyikirizwa inzego z’umutekano ngo ni zo ngamba Akagari ka Bushoga kihaye hagamijwe kubikumira bitaraba.
Ubundi uyu Habineza Aloys ngo yari asanzwe ari umuforoderi w’inzoga z’ibiyobyabwenge ariko akaba yari amaze iminsi mike abivuyemo kubera ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahagurukiye kubirwanya.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|