Carlo Ancelotti arashaka guca agahigo ko kwegukana ibikombe bya shampiyona eshanu zitandukanye zikomeye

Ikipe ya Real Madrid iyoboye urutonde rwa Shampiyona ya Esipanye (La Liga) kugeza ubu, igiye gukina na Real Sociedad iri ku mwanya wa gatandatu iyirusha amanota 16. Ni umukino usa n’uworoshye kuri Real Madrid itozwa na Carlo Ancelotti, ushaka kwegukana igikombe cya gatanu nyuma yo kubyegukana mu Budage na Bayern Munich (2017) mbere yaho yari yatwaye igikombe mu Butaliyani na AC Milan (2004), Mu Bwongereza na Chelsea (2010) no mu Bufaransa na PSG (2013).

Carlo Ancelotti afite izina rikomeye mu mwuga wo gutoza
Carlo Ancelotti afite izina rikomeye mu mwuga wo gutoza

Umutaliyani Carlo Ancelotti naramuka atwaye iki gikombe cya La Liga uyu mwaka kizaba ari igikombe cya gatanu atwaye muri shampiyona eshanu zitandukanye zikomeye ku mugabane w’u Burayi. Ntawundi wari wabikora uretse Jose Morinho wabitwaye ari mu Bwongereza hamwe na Chelsea, mu Butaliyani hamwe na Inter Milan, no muri Esipanye ubwo yatozaga Real Madrid, kongeraho icyo yatwaye ari kumwe na Porto muri Portugal.

Nubwo uyu mukino Real Madrid ifite kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022 benshi bawubona nk’uworoshye, ku rundi ruhande ikipe ya Real Sociedad yo n’ubwo izi ko itazatwara igikombe, igomba gushaka amanota atatu azatuma iguma mu mubare w’amakipe azahagararira Esipanye mu marushanwa ya UEFA Champions Leagues cyangwa Europa League, dore ko amakipe ari imbere ayirusha amanota 2 ku rutonde rw’agateganyo. Gusa ibi byo gutsinda birasaba imbaraga nyinshi kuri Real Sociedad kuko Rutahizamu Karim Benzema ubu ushaka gutsinda ngo yongere ibitego afite 19 kuri ubu dore ko bazaba bari ku kibuga cyabo, Santiago Bernabéu.

Undi mukino utegerejwe na Benshi ni uwo muri shampiyona y’u Budage (Bundesliga). Ni umukino uhuza Bayern Munich na Bayern Leverkusen kuri uyu wa Gatandatu.

Bayern ni iya mbere mu gihe Leverkusen iri ku mwanya wa gatatu. Iyirusha amanota 14. Kimwe na Real Sociedad muri Esipanye, iyi kipe ya Bayern Leverkusen na yo irakinira kuguma mu myanya ine ya mbere ngo izabone itike yo gusohokera igihugu cy’u Budage mu mikino y’i Burayi.

Ikipe ya Bayern Leverkusen na yo yigeze kugira izina dore ko mu mwaka wa 2002 yakinnye umukino wa nyuma (Final) muri Champions League itsindwa na Real Madrid 2-1. Kuva icyo gihe iyi kipe yaragiye iribagirana. Kuba Leverkusen yatsinda Bayern Munich kuri uyu wa Gatandatu ntabwo byayihesha kuzatwara igikombe ariko byayiha icyizere ko ishobora kuzitwara neza mu marushanwa cyangwa mu mikino iri imbere.

Kureba iyi mikino yose biragusaba kuba ufite Decoderi ya StarTimes ufite ifatabuguzi rya Smart cyangwa Classic bouquet ukareba shene ya Sports Premium CH 253 na CH 246 kuri Dish na World Football CH 254 na CH 245 kuri Dish. Cyangwa uka Downloading App ya StarTimes ON iyo mikino ukayireba yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka