#COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 10

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 03 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 10, bakaba babonetse mu bipimo 10,037.

Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, akaba ari umugore w’imyaka 61 i Kayonza.

Abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,458 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka