Umunyarwanda Jean Claude Ntirenganya yasohotse ku rutonde rw’abantu 50 ku Isi bari kuzamuka cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’Isi n’amakuru ndangahantu.
Nyuma y’urupfu rwa Professor Paul Farmer, wari impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi, ndetse wagize uruhare rukomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda, Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) yashinze, yihanganishije cyane umuryango we, abo bakoranaga muri Partners in Health no mu muryango mugari wa UGHE.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 6, bakaba babonetse mu bipimo 9,016.
Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu (DGIE) buratangaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga ubu bashobora gusaba Indangamuntu hanyuma bagasaba na Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga banyuze ku rubuga ‘Irembo’.
Akarere ka Karongi kagizwe n’Imirenge 13, ndetse imyinshi muri iyo Mirenge ikaba ari Imirenge y’icyaro kandi irangwa n’imisozi miremire ku buryo kuhageza ibikorwa remezo by’iterambere birimo amashanyarazi byagiye bigorana.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza ko umusizi Bahati Innocent umaze igihe kibarirwa mu mwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda.
Wicikwa n’amahirwe yo gutsindira 2,000,000 RWF zose hamwe na Inzozi Jackpot Lotto kuko utazi gukina. Dore uko bakina: 1. Reba niba ufite amafaranga nibura 500 kuri konti ya Mobile Money yawe. Niba ntayo, yongereho.
Uko u Rwanda rugenda rukataza mu iterambere, ni nako amashanyarazi agezwa henshi no kuri benshi, haba mu mijyi ndetse no mu byaro. Ubu, ingo zisaga 68.2% zifite amashanyarazi, ndetse inyinshi muri zo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batatu (3), bakaba babonetse mu bipimo 12,352.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022, bafashe Musonera Eugene w’imyaka 38 na Nshimiyimana Vedaste w’imyaka 35. Bafatanywe inzoga 387 zitandukanye zo mu bwoko bwa Likeli(Liquors). Musonera yafatanwe amacupa 75 naho (…)
Polisi ikorera mu Karere ka Burera, tariki ya 10 Gashyantare 2022, ku bufatanye n’umujyanama w’ubuzima, bafashe uwitwa Sibomana Aimable w’imyaka 52 y’amavuko.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 17, bakaba babonetse mu bipimo 17,829.
Nubwo igikombe cya Afurika cyarangiye StarTimes ikomeje gufata neza abafatabuguzi bayo by’umwihariko abakunzi ba Ruhago. Mu mpera z’íki cyumweru nibwo imikino yo mu matsinda ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup ikinwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 24, bakaba babonetse mu bipimo 11,651.
1. INZOZI JACKPOT LOTTO Ni IKI? INZOZI JACKPOT LOTTO ni umukino wa tombola woroshye kandi ushimishije, aho umuntu asabwa guhitamo imibare 6 hagati ya 1 na 49 yarangiza akayitondeka uko abyifuza. Ku munsi wo gutombola, sisitemu ihitamo imibare 6 hamwe n’umubare umwe wa bonus, abatsinze buri cyumweru ni abagiye bahuza (…)
Mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, Leta yiyemeje kugeza amashanyarazi ku baturage bose hirya no hino mu gihugu mu mwaka wa 2024. Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) iherutse gushyira ahagaragara gahunda ivuguruye yo gukwirakwiza amashanyarazi, aho ingo zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku (…)
Abaturage bo mu Kagari ka Kagomasi mu midugudu ya Runzenze na Rushubi ndetse n’ikigo cy’amashuri abanza cya Kagomasi, bishimiye umuyoboro w’amazi meza begerejwe, kuko hari icyo uje guhindura mu mibereho yabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 20, bakaba babonetse mu bipimo 11,264.
Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’umupaka w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe warafunzwe cyane cyane uwa Gatuna, dore ko ari n’umwe mu mipaka ikoreshwa cyane. Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mishya.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, yaboneyeho no kugaragaza uko umubano w’u Rwanda n’abaturanyi uhagaze.
Aborozi bororera mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’inyamaswa ziva muri Pariki zikaza kubarira amatungo, cyane cyane zikibasira inyana zikiri nto.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 07 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 16, bakaba babonetse mu bipimo 9,235.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 45, bakaba babonetse mu bipimo 10,099.
Mu makipe 24 yahataniraga igikombe cya Afurika hagomba kuvamo imwe itwara iki gikombe. Nyuma yo gusezerera Burkina Faso iyitsinze ibitego 3-1, ikipe iyobowe na Sadio Mane, umunyezamu Edouard Mendy n’umutoza Aliou Cissé bisanze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
ACP. Dr. François Sinayobye wayoboraga Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) yahererekanyije ububasha na Lt. Col. Charles Karangwa washyizwe ku buyobozi bwayo n’Inama y’Abaminisitiri yok u wa 26 Mutarama 2022.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022 yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 38, bakaba babonetse mu bipimo 7,379.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022, abapolisi bo mu ishami rishinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga no gukoresha ibizamini bafashe Niyoyita Emille w’imyaka 31 afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko yipimishije icyorezo cya COVID-19. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge kuri sitade ya Kigali i (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye Intwari z’u Rwanda mu rwego rwo kuziha icyubahiro, ndetse bashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari, uyu muhango ukaba wabereye ku gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’imyaka itatu yari ishize umupaka wa gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunzwe, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022. Mbere y’uko iyo tariki igera, ni ukuvuga mbere ya saa sita z’ijoro , kuri uwo mupaka hagaragaraga imyiteguro yo gufasha abinjira n’abasohoka, ari na ko inzego z’umutekano (…)