Byashyushye: Dore icyumweru cy’abakeba ba Ruhago kuri shene ya RBA yitwa Magic Sports

Iki ni igihe cy’imbonekarimwe ku bakunzi b’imikino mu Rwanda, aho uzasanga abakunzi b’umukino wa Basketball umukino w’amagare, ndetse na Ruhago ari yo sports iyoboye isi kugeza ubu mu kugira abayikurikirana ari benshi.

Ku wa gatandatu tariki 26 Gashyantare mu Rwanda hari umukino uzwi nka Classico yo mu Rwanda uzahuza ikipe ya RAYON SPORTS izaba yakiriye ikipe y’ingabo z’u Rwanda ya APR. FC. Amakipe y’amakeba guhera 1995 kugeza ubu. Aya akaba ari nayo makipe afite ibikombe byinshi bya shampiyona y’u Rwanda kuri ubu ikipe ya APR FC (18) ikaba ariyo ifite byinshi igakurikirwa na Rayon Sports (9).

Ni he wasanga iyo mikino?

Niba ushaka gukurikirana uyu mukino kuri TV, umukino w’Abami ba ruhago mu Rwanda, uzaca kuri shene ya RBA yitwa MAGIC SPORTS CH 265 kuri antene na CH 251 igaragara kuri shene dekoderi za StarTimes, kubakoresha igisahane. Ubusanzwe iyi shene ikaba ari na yo isanzwe yerekana imikino yo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka