Ikimina cy’abaganga b’amatungo cyitezweho kubongerera ubushobozi mu bikorwa byabo

Abagize Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda (Rwanda Council of Veterinary Doctors - RCVD), tariki 06 Werurwe 2022, barahuye batangiza uburyo bwo kwizigamira no kugurizanya buzwi nk’Ikimina, mu rwego rwo kubona amafaranga yabafasha gukora imishinga y’iterambere.

Dr. Spridio Niyodusenga uri muri Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abaveterineri ku rwego rw’Igihugu, yasobanuye aho igitekerezo cyo gushinga ikimina cyaturutse.

Yagize ati “Abanyamuryango bacu bahura n’ikibazo cy’ubushobozi bukeya kuko akazi basabwa gukora gasaba gushoramo amafaranga menshi. Abenshi rero usanga kubona ayo mafaranga banyuze mu mabanki cyangwa ibigo by’imari bigorana cyane. Ni yo mpamvu twatekereje ko dufashe abo bantu basaga ibihumbi bine tukabashyira hamwe bagakora ikimina, bazabona uburyo bwo kubona ingwate cyangwa amafaranga vuba, ukurikije ukuntu mu mabanki binyura mu nzira zigoranye.”

Dr. Spridio Niyodusenga
Dr. Spridio Niyodusenga

Uburyo bateganya kubikora ngo ni ukwibumbira hamwe, noneho buri muntu agatanga umugabane shingiro, hanyuma hakabaho n’uburyo bwo kwizigamira buri kwezi, aho umuntu azajya yizigamira uko ashobojwe.

Nibura buri kwezi ngo umuntu azajya yizigamira ibihumbi 10 ku kwezi. Icyakora Dr. Spridio Niyodusenga agira abanyamuryango inama yo kwizigamira menshi kugira ngo umunyamuryango azabashe kugera ku cyo ashaka kugeraho gifatika.

Ati “Ariko bitewe n’icyo umuntu ashaka kugeraho, niba ushaka gushinga ivuriro ry’amatungo, niba ushaka gushinga inzu icuruza imiti y’amatungo, birumvikana ko utakwizigamira ibihumbi icumi ngo uzagere kuri icyo kintu vuba. Bizasaba rero ko buri muntu agenda ashyiramo bitewe n’umushinga ashaka kuzageraho, kuko tuzi ko mu kimina kubona amafaranga biroroha cyane, kandi ubona menshi bitewe n’ayo wizigamiye.”

Abanyamuryango b’iki kimina na bo basanga kizabagirira akamaro. Uwitwa Manishimwe Valentin uvura amatungo mu Karere ka Gicumbi avuga ko nko kuri we ukirangiza kwiga byari bimugoye ko yabona igishoro cyo gushinga nka Farumasi icuruza imiti y’amatungo.

Ati “Batubwiye ko tuzajya tubona inguzanyo ku buryo bworoshye kuko uko nzajya ntanga umugabane uzambera nk’ingwate imfasha kubona inguzanyo. Byanshimishije, kandi byatumye mpura n’abandi baveterineri tuganira ku bibazo duhura na byo.”

Undi witwa Nzayisenga Theoneste wo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko iyi gahunda y’ikimina ari ingenzi. Ati “Amabanki yatugoraga kubona inguzanyo kuko asaba inyungu iri hejuru kandi akagusaba n’ingwate. Hano biroroshye kuko ikimina ari icyacu. Nzaba nshobora gufata inguzanyo ya moto nta ngwate cyangwa bakampa andi mafaranga nkanjye w’urubyiruko nkiteza imbere.”

Charitine Niyonkuru yavuze ko iki kimina ari ingirakamaro
Charitine Niyonkuru yavuze ko iki kimina ari ingirakamaro

Mugenzi wabo witwa Charitine Niyonkuru wo mu Karere ka Gasabo na we avuga ko iki kimina ari cyiza ku baveterineri. Ati “Iki kimina tucyitezeho iterambere, kuko twese tuzajya tuba turi hamwe tubashe kungurana ibitekerezo, tubashe kuzamurana. Wasangaga umuntu arangiza kwiga akikorera ku giti cye, ariko iki kimina kizadufasha kuva mu bwigunge.”

Ku bijyanye n’umugabane shingiro w’ibihumbi ijana buri wese asabwa gutanga ku mwaka, hari abavuga ko ari menshi bagereranyije n’ubushobozi bwabo butangana kuri bose. Icyakora abayobozi b’icyo kimina babwiye abafite izo mpungenge ko ayo mafaranga bashobora kuyatanga mu byiciro, kandi ayo mafaranga akaba ari ingenzi kuko ari yo azifashishwa mu gutangira gutanga inguzanyo ku banyamuryango b’icyo kimina.

Perezida w'Ikimina cy'Abaveterineri, Dr. Wilson Rutaganira, yamaze impungenge abibazaga ku buryo kizakoramo
Perezida w’Ikimina cy’Abaveterineri, Dr. Wilson Rutaganira, yamaze impungenge abibazaga ku buryo kizakoramo

Naho ku kijyanye n’inyungu ya 13% uzahabwa inguzanyo azasabwa kwishyura ayongeyeho, bamwe bavugaga ko iri hejuru, ariko bamarwa impungenge ko atari nyinshi bagereranyije n’inyungu amabanki asanzwe yishyuza ibarirwa muri 18%.

Ikindi ngo ni uko inyungu nini umunyamuryango afitemo, ari uko azajya ahabwa inguzanyo bitamusabye gutanga ingwate kuko abandi banyamuryango bazajya bamwishingira. Ibi ngo bizafasha cyane cyane ababa bakiri urubyiruko baba batarabona ibyo batangaho ingwate, bityo n’abandi baganga b’amatungo bakaba bashishikarizwa kwitabira iki kimina.

Bunguranye ibitekerezo ku buryo bwazatuma iki kimina kirushaho kubagirira akamaro
Bunguranye ibitekerezo ku buryo bwazatuma iki kimina kirushaho kubagirira akamaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka