Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko asezeye mu gisirikare cya Uganda

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yatangaje ko asezeye mu gisirikare yari amazemo imyaka 28.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, Gen Muhoozi yavuze ko yishimiye ibyo we n’abo bari bafatanyije mu gisirikare bagezeho.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amaze iminsi agaragara mu bikorwa bya Politiki, uku gusezera kwe mu gisirikare, bamwe bakaba babifashe nk’ikimenyetso kigaragaza ko yaba agiye kurushaho kwibanda mu bya Politiki, dore ko bivugwa ko yaba ateganya kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu akaba yasimbura se ku butegetsi bwa Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka