Umunyarwanda ari ku rutonde rw’abantu 50 ku Isi bari kuzamuka cyane mu ikoranabuhanga

Umunyarwanda Jean Claude Ntirenganya yasohotse ku rutonde rw’abantu 50 ku Isi bari kuzamuka cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’Isi n’amakuru ndangahantu.

Jean Claude Ntirenganya
Jean Claude Ntirenganya

Ni mu bihembo ngarukamwaka byiswe “Geospatial World 50 Rising Stars” aho hatoranywa abantu 50 ku Isi batarageza ku myaka 40 bari kuzamuka cyane muri iri koranabuhanga.

Ibi byabaye mu gitondo cy’uyu wa 24 Gashyantare, ubwo Geospatial World, Ikigo mpuzamahanga gifite icyicaro mu Buhinde, cyashyiraga hanze urutonde rw’abantu 50 bari kuzamuka cyane muri iri koranabuhanga ku Isi, mu nkuru yasohotse kuri LinkedIn.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwa 11 mu gitabo kiri ku mugereka w’iyo nkuru, Geospatial World yavuze ko Jean Claude Ntirenganya iki gihembo agikesha ahanini uruhare yagize mu kuyobora ishyirwaho ry’urubuga rusaranganya amakuru ndangahantu mu Rwanda, n’ikoranabuhanga ryo gukora amakarita yifashiswa n’ inzego zitandukanye mu gihugu mu gufata ibyemezo.

Imwe mu makarita yakozwe na Jean Claude Ntirenganya. Iyi karita irerekana ibirunga biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo
Imwe mu makarita yakozwe na Jean Claude Ntirenganya. Iyi karita irerekana ibirunga biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo

Uru rubuga ashimirwa kugiraho uruhare rwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, rufungurwa ku mugaragaro na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku wa 17 Ugushyingo 2021, bihurirana n’umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’Isi n’amakuru ndangahantu (GIS Day).

Ntirenganya Jean Claude asanzwe ari umukozi ushinzwe ikusanya n’isaranganyamakuru ndangahantu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka