Sobanukirwa uko bakina JACKPOT muri Tombola ‘Inzozi Lotto’

Wicikwa n’amahirwe yo gutsindira 2,000,000 RWF zose hamwe na Inzozi Jackpot Lotto kuko utazi gukina.

Dore uko bakina:

1. Reba niba ufite amafaranga nibura 500 kuri konti ya Mobile Money yawe. Niba ntayo, yongereho.

2. Kanda *240# wiyandikishe.

3. Nurangiza, urakanda kuri 1 , ahanditse “ Gukina” maze wemeze.

4. Hitamo 1, ahanditse Jackpot lotto, ndetse hakugaragariza itariki nyirizina izatangazwaho abatsinze, nurangiza wemeze.

5. Urahitamo 1 niba wifuza kwiyandikira imibare igize itike yawe cyangwa 2 niba wifuza guhabwa imibare igize itike yawe.

• Andika 2 wemeze, uhabwe imibare.

• Nuhitamo kwiyandikira imibare, urahabwa aho kwandika imibare 6 wihitiyemo. Wibuke ko buri mubare wandika uri hagati ya 1 na 49, kandi ko ugomba gusiga umwanya hagati y’umubare n’undi. Nurangiza urohereza imibare wanditse. Urahita werekwa imibare wanditse.

6. Uhita usabwa kwandika 1 kugira ngo uyemeze cyangwa kabiri niba wifuza kuyihindura.

7. Iyo umaze kuyemeza ubazwa umubare w’amatike wifuza kugura. Subiza 1, wemeze.

8. Uhite ubazwa uburyo wifuza kwishyuramo itike yawe, maze:

• ukande 1 niba wifuza kwishyura ukoresheje Mobile Money yawe
• cyangwa 2 niba ushaka gukoresha amafaranga ufite kuri konti yawe ya Inzozi.

9. Ku wahisemo kwishyura akoresheje Mobile Money, ukanda *182*7# wemeze kwishyura. Uhabwa ubutumwa bugufi bukwereka imibare igize itike waguze maze utegereze ko amahirwe agusekera.

Icyitonderwa:

Nubwo imibare yatsinze muri Jackpot Lotto imenyekana ku cyumweru, uyu mukino wawukina buri munsi uko ubishatse. Uko ugura amatike menshi niko wongera amahirwe yawe yo kwegukana amamiliyoni. Iyi mikino ikinwa n’abagejeje ku myaka 18 kuzamura. Inzozi lotto, Tsinda Dutsinde!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndatangira mbashimira ko mukomeje guha twe abanyarwanda amahirwe yogukabya inzozi tubinyujije mumikino mutugenera iduhesha ibihembo bitandukanye kandi bitugirira akamaro ,murabagaciro cyane, none igitekerezo narimfite nukubasaba niba byashoboka gushyiraho uburyo bwa tombora ariko buri live, ndabisobanura neza( mwashyiraho uburyo bwo gukorera kuri terrain kuburyo imikino iba akokanya nabatomboye bakabibona akokanya ndetse nibihembo bitangirwaho , mudasobanukiwe nibyiki gitekerezo mwanyandikira kuri Email iri hejuru,cg whattapp 0783930715 nkakibagezaho neza,murakoze

Nsabiyumva servilien yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

Nonese hatsinda umuntu umwegusa cyangwa ni benshi?«murakoze»

Irasubiza joseph yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

Mumbwire niba hatsinda umuntu umwe mubagerageje amahirwe cyamgwa niba aribenshi batsinda?.

Irasubiza joseph yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

Mumbwire niba umuntu yakina akoresheje telephone y’amatushe ,umuntu ashobora kureba uko umukino ugenda live

Irasubiza joseph yanditse ku itariki ya: 19-10-2022  →  Musubize

Kombona dimanche mutwereka imibare yatsinze muhuha udutenesi tukabibona muri jackpot, mugitego ho mubigenza gute ko tutabibona Ari ugucunganwa nisaha cg sms, ikindi ni ikibazo ko muvuga ngo abatsinze mucyumweru baba mubabwirwa Niki Kandi imibare iba itaratangazwa, ese aba arabo mucyashize cg nicyo kigezweho

Niyigena yanditse ku itariki ya: 16-08-2022  →  Musubize

Ikifuzo uku dukina bagakwiye gufata number zabakinnye bakoresheje utudenesi ubwo 0/1/2/3/4/5/6/7/8/9 iyi ni mibare dusanjyiye twese zeru mukadenesi kayo mbega buri mubare mukadenesi kawo tugahurizwa mugatebo cyangwa munkangara yera kandi itoboye hasi bagashaka umwuka bagahuha akadenesigasohotse bakareba kuri mashine ko iyo number yakinnye bitewe numuber bagezeho bagahuha paka babonye number yatsinze NB:kuko dukoresha 078 cyangwa 079 babanzamo amadenesi 2 gasohotse ubwo ni 8 cyangwa 9 bagahuha urugero: 078???????cyangwa 079???????nibwo umukino uryoha kandi ugaragara buriya kurekura nbiriya umuntu atabona sibyashyshya umukino iyo wama ukina byaranze udatsinda ucika intege ukanabireka izi tike muduga bimuzireke mutomboze number yakinnye gusa ikindi muge muhamagara uwatsinze akokanya muzampe number yanyu ya watsapp 0789959379 mbahe vidio uko bikorwa ndasoza mbasaba kuzanjya mba umukangurambaga wa inzozi Roti murakoze

Kavamahanga emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka