Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Margaret Kenyatta mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yizihirije ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore i Nairobi muri Kenya, hamwe na mugenzi we Margaret Kenyatta. Ibyo birori byanitabiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Uhuru Kenyatta.

Madamu wa Perezida wa Kenya, Margaret Kenyatta, yashimiye Madamu Jeannette Kagame wemeye ubutumire bwe, amushimira uruhare agira muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere abagore.

Madamu Jeannette Kagame na we yavuze ko yishimiye kuba yifatanyije n’abitabiriye ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore i Nairobi.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko n’ubwo hari byinshi byagezweho mu iterambere ry’abagore, hakiri intambwe ndende yo gutera cyane cyane mu rwego rwo kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.

Yanagaragaje ko abagore ari bo bagerwaho cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’amapfa, imyuzure, n’inzara. Imibare kandi igaragaza ko mu bakene 70% ari abagore, ibi bigatuma bahura n’imibereho mibi ndetse n’ihohoterwa.

Ati "Ibi rero bigaragaza ko tugomba guhaguruka tugakemura ubusumbane bukigaragara hirya no hino ku Isi kuko ari bwo butuma abagore basigara inyuma mu iterambere biturutse ahanini ku kuba ari bo bibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka