Kuba abafite ubumuga bahurira mu marushanwa n’abatabufite ni urugero rwiza rw’uburezi budaheza - REB

Abanyeshuri bafite ubumuga baturutse mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu, bari mu bahize abandi mu marushanwa yo kwandika inkuru ategurwa n’Isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Libary, KPL), aho mu banyeshuri 36 batsinze icyenda muri bo ari abafite ubumuga.

Abahize abandi bahawe ibihembo
Abahize abandi bahawe ibihembo

Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Libary, KPL) ryateguye ku nshuro ya gatatu amarushanwa yo kwandika inkuru n’ibitabo, kuri iyi nshuro abanyeshuri bakaba baranditse inkuru zivuga ku kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo.

Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri basaga 2,500 baturutse mu bigo by’amashuri 325 abanza n’ayisumbuye byo hirya no hino mu Rwanda, yaba ayigenga ndetse n’afashwa na Leta, abayitabiriye bakaba baranditse mu ndimi eshatu ari zo Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Abanyeshuri 36 (abakobwa 22 n’abahungu 14) ni bo batsinze neza kurusha abandi, bahabwa ibihembo bitandukanye birimo amagare, mudasobwa, Tablets, telefone zigezweho, ibikapu, n’ibindi. Muri abo banyeshuri 36 batsinze, icyenda muri bo ni abanyeshuri bafite ubumuga harimo abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bwo kutavuga n’abafite ubumuga kutumva.

Mushimiyimana Denyse, ni umwe mu bahize abandi, akaba yiga ku ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru (Educational Institute for Blind Children Kibeho).

Yanditse inkuru ivuga ku hantu nyaburanga ho gusura hagaragaza ibyerekeranye n’umuco nyarwanda.

Yanditse inkuru yise ‘Natashye Nezerewe’ ikaba ari inkuru y’umwana wasuye Ingoro Ndangamurage y’i Huye, asura n’Ingoro y’ibwami i Nyanza.

Mushimiyimana Denyse ufite ubumuga bwo kutabona (wambaye umweru) ni umwe mu bahize abandi mu marushanwa yo kwandika ku bidukikije n'ubukerarugendo
Mushimiyimana Denyse ufite ubumuga bwo kutabona (wambaye umweru) ni umwe mu bahize abandi mu marushanwa yo kwandika ku bidukikije n’ubukerarugendo

Mushimiyimana abajijwe uko yakiriye kuza mu banyeshuri 36 batsinze neza mu gihe abahatanaga barengaga 2500, yagize ati “Ndishimye cyane. Ni ibintu buri wese atabasha kwiyumvisha, kubera ko twahatanaga turi benshi. Ibi birampa imbaraga zo kurushaho gukora cyane no gutekereza cyane kugira ngo ntegure ejo hazaza hanjye heza.”

Yongeyeho ati “Ikintu nabwira abana bagenzi banjye bafite ubumuga, mugerageze mwereke ababyeyi banyu n’abandi babarera ko hari icyo mushoboye, kuko kuba ufite ubumuga runaka, ntabwo bikubuza kuba hari icyo wakora, kandi ibyo ni twebwe tugomba kubyereka abantu, kuko ntabwo bazemera ko ushoboye utaberetse ko ushoboye.”

Sekarema Jean Paul, umuyobozi w’umushinga ushinzwe kongerera ubushobozi abana n’urubyiruko bafite ubumuga, mu Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), na we ashishikariza abantu bafite ubumuga kugaragaza ko bashoboye, kuko u Rwanda rushyigikiye ko nta muturage n’umwe ugomba gusigara inyuma.

Sekarema Jean Paul mu kiganiro n'abanyamakuru
Sekarema Jean Paul mu kiganiro n’abanyamakuru

Yagize ati “Ubu bukangurambaga bwa Leta bwo kwita ku burezi budaheza, ni intambwe nziza dushima kuko biragaragara ko n’abafite ubumuga basigaye bitabira amarushanwa bahuriramo n’abadafite ubumuga. Kuba abafite ubumuga bari mu bahize abandi, byadushimishije cyane, birerekana ko abafite ubumuga batagomba kwicara gusa, ahubwo bagomba guhatana.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yashimye Isomero rusange rya Kigali (KPL) ryateguye aya marushanwa yo kwandika, kuko bifasha abanyeshuri kugira ubumenyi bwisumbuyeho mu gusoma no kwandika. Yashimye kandi ko kuba kuri iyi nshuro barahisemo insanganyamatsiko yo kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo, byigisha abana akamaro ko kwita ku bidukikije.

Dr Nelson Mbarushimana uyobora REB
Dr Nelson Mbarushimana uyobora REB

Naho ku bana bafite ubumuga bagaragaje ubuhanga mu kwandika, Dr Nelson Mbarushimana, na we asanga ari urugero rwiza rw’uburezi budaheza.

Ati “Bivuze ko kuba ufite ubumuga butandukanye bitakubuza kugira icyo ukora cy’ingirakamaro, turifuza ko nk’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bugiye butandukanye, bumva ko aba bana bashoboye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka