Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe kutazagendera mu kigare mu matora

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi bwiza, batagendeye mu kigare no ku marangamutima, ahubwo bagendeye ku migabo n’imigambi abakandida bazababwira.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine

Imyiteguro y’amatora ari imbere mu Rwanda, ni imwe mu ngingo zaganiriweho mu nteko rusange y’Urubyiruko yateranye tariki 07 Kamena 2024 ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro. Iyi nteko rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gukomera ku murage wacu’ yitabiriwe n’urubyiruko rwo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kicukiro.

Agendeye kuri iyi nsanganyamatsiko y’uburyo Abanyarwanda bakwiye gukomera ku murage wabo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yabwiye urubyiruko ko rukwiye kugira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwiza.

Yagize ati “Turabasaba kuzitabira ibikorwa byose byaba ibyo kwiyamamaza, ndetse n’ibikorwa by’amatora nyirizina, ariko by’umwihariko bakagira n’uruhare mu gutegura aho amatora azabera, ndetse no kumenyesha abo basize mu rugo gahunda zihari ndetse no kubakangurira kuzitabira.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iherutse gutangaza kandidatire zemewe by’agateganyo, bikaba biteganyijwe ko kandidatire zemejwe burundu zizatangazwa tariki 14 Kamena 2024. Abakandida bemejwe bazatangira kwiyamamaza guhera tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Basobanuriwe ibyerekeranye n'amatora ateganyijwe mu Rwanda muri Nyakanga 2024
Basobanuriwe ibyerekeranye n’amatora ateganyijwe mu Rwanda muri Nyakanga 2024

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024, naho Abanyarwanda bari mu Rwanda bazatora tariki 15 Nyakanga 2024. Hazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga.

Ni mu gihe tariki 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, naho ibyavuye mu matora bitangazwe mu buryo bwa burundu bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

Abihangiye imirimo bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere

Muri iyi nteko rusange y’urubyiruko, hari abihangiye imirimo bamuritse ibyo bakora. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye intambwe bateye n’uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere, kuko biri mu murongo w’Igihugu wo kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko. Yabibukije ko urugamba rw’iterambere rukomeje, bityo buri wese akaba akwiye kugaragaza uruhare rwe.

Bamwe mu bihangiye imirimo bamuritse ibyo bakora, bashimirwa uruhare rwabo mu kurwanya ubushomeri no mu iterambere ry'Akarere
Bamwe mu bihangiye imirimo bamuritse ibyo bakora, bashimirwa uruhare rwabo mu kurwanya ubushomeri no mu iterambere ry’Akarere

Ni byo Mutsinzi yagarutseho ati “Bene ibi bikorwa byo guhanga imirimo bibyara inyungu ni byo duhora tubakangurira. Ariko iyo turebye no mu bikorwa by’ubukangurambaga, urubyiruko tuba turi kumwe ahantu hose, kandi tunabashimira ko baba intangarugero. Iyo tuvuze ubwisungane mu kwivuza, iyo tuvuze Ejo Heza, usanga abenshi muri bo barabyumvise mbere kandi bakabikangurira n’abandi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yasabye urubyiruko rwitabiriye inteko rusange gusigasira umurage w’urubyiruko rw’Inkotanyi zabohoye Igihugu ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rwitabiriye inteko rusange rwahawe umwanya rutanga ibitekerezo
Urubyiruko rwitabiriye inteko rusange rwahawe umwanya rutanga ibitekerezo

Mu bitekerezo urwo rubyiruko rwatanze, rwagaragaje ko rwiyemeje gusigasira ibyagezweho, kurwanya abagerageza gusubiza u Rwanda inyuma, gukomeza umuco wo kwihangira imirimo, kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda, ndetse no kwitabira ibikorwa by’amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Inteko rusange y’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro yanatangiwemo ibihembo byahawe urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu bikorwa byahinduye imibereho yarwo ndetse n’imibereho y’abaturage muri rusange.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka