Ku mwanya w’Abadepite, NEC yatangaje ko yakiriye urutonde rw’abakandida rwatanzwe na FPR-Inkotanyi, urutonde rwatanzwe na PL, abagore 20 bashaka kuzahatanira imyanya 24 igenewe abadepite b’abagore.
NEC kandi yakiriye abantu batatu bashaka guhatanira imyanya ibiri igenewe urubyiruko, yakira abantu babiri bafite ubumuga bashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye n’ibyangombwa by’abantu batatu bashaka kwiyamamaza nk’abakandida depite bigenga.
Kwakira kandidatire byatangiye tariki 17 Gicurasi 2024, bikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2024.
Kandidatire zemejwe burundu zizatangazwa tariki 14 Kamena 2024, abakandida bemejwe batangire kwiyamamaza guhera tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.
Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024, naho Abanyarwanda bari mu Rwanda bakazatora tariki 15 Nyakanga 2024. Hazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga.
Ni mu gihe tariki 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye
abafite ubumuga.
Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, naho ibyavuye mu matora bitangazwe mu buryo bwa burundu bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabumvira kuyihe Radiyo
kombona abandi batanze kandidatitire umwarimu witwa
hakizimana innocent yavuyemo?muduhe amakuru yizewe
murakoze