Kicukiro: DASSO yoroje abaturage inka enye n’ihene 20
Abagize urwego rwa DASSO rwunganira Akarere ka Kicukiro mu gucunga umutekano, tariki 31 Gicurasi 2024 boroje abaturage mu Murenge wa Gahanga hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene, hakaba hatanzwe inka enye ndetse n’amatungo magufi y’ihene 20.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yashimiye DASSO kuba yaratekereje koroza abaturage b’uwo Murenge, asaba aborojwe gufata neza amatungo bahawe.
Ati “Mu mezi atandatu ku muntu wayiragiye neza, izaba ari ishashi yima, kuko inka iyo ikuze neza yima kare kandi ikagira umusaruro. Turizera rero ko muzazifata neza.”
Muri izo nka harimo iyahawe Umuhanzi François-Xavier Ngarambe, nk’ishimwe kubera ubumuntu yagaragaje ababarira uwitwa Bucyana Innocent wagize uruhare mu kwica ababyeyi ba Ngarambe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu bakaba ari inshuti zikomeye.
Izi mbabazi Ngarambe yatanze zatumye afatwa nk’intangarugero mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ndetse icyo gikorwa gituma mu Murenge wa Gahanga hashyirwaho umunsi ngarukamwaka w’amahoro, ugamije gushishikariza abantu kubana mu mahoro, ukaba umaze kwizihizwa ku nshuro ya gatatu.
François-Xavier Ngarambe yashimye DASSO n’ubuyobozi bw’Umurenge bwamuhaye iyo nka, ati “Ni ikimenyetso cy’urukundo bangaragarije, ni ikimenyetso cy’ubumwe hagati yanjye n’Umurenge wa Gahanga. Navuga ko iyi ari inka y’amahoro igiye gutuma amahoro akwira hose, kandi ibyo iyi nka izampa nzabisangira n’abandi.”
Yongeyeho ati “Abaturage nabashishikariza gukora neza ku buntu. Ntabwo ibyo nakoze nari ngamije kugira ngo bampembe, ariko abantu bareba icyiza bakagishima, bagatanga n’ishimwe. Iyi nka rero ni ikimenyetso cyabyo, nzajya nyireba nibuke iyo neza, n’abandi nyibabwire kuko izaba ifite amateka, bityo na bo bumve akamaro ko kwimakaza amahoro n’ubumwe.”
Umubyeyi witwa Akayezu Donatille utuye mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga na we wahawe inka, afite abana batanu n’umugabo ugeze mu zabukuru ku buryo ari Akayezu wita ku bagize umuryango. Ngo nta tungo bagiraga, akaba yishimiye korozwa.
Yagize ati “Ndishimye cyane, najyaga nsenga mbwira Imana ko nifuza inka, none ndanezerewe ko nyibonye, kandi nshimye n’abaterankunga badutekerejeho. Iyi nka izampa ifumbire, ibyare ikamirwe abana banjye ndetse n’abaturanyi.”
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Niragire Samuel, avuga ko igikorwa bakoze cyo koroza abaturage, ari ngarukamwaka, aho bibanda ku bacitse ku icumu rya Jenoside ndetse n’abatishoboye.
Yagize ati “Izi nka n’ihene twazihaye abaturage kugira ngo bagire imibereho myiza. Twebwe nka DASSO ya Kicukiro, tugendera ku murongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye. Urumva niba yarashyizeho gahunda ya Girinka, natwe twiyemeje kugera ikirenge mu cye, kugira ngo dusange abaturage, tuboroze tubafashe kwiteza imbere. Hari abaturage bafata akazi dukora nk’akabatera hejuru cyangwa ako kurwana na bo ariko si ko bimeze ahubwo tubifuriza ibyiza.”
Inka enye n’ihene 20 batanze bifite agaciro k’amafaranga angana na Miliyoni eshatu n’ibihumbi 250, abahawe ihene buri wese akaba yahawe ebyiri.
Babahaye n’ibikoresho birimo umuti wo koza inka, umunyu n’ibindi, ndetse izo nka bakaba barazifatiye n’ubwishingizi bw’umwaka umwe ku buryo iyaramuka igize ikibazo igapfa, uwayihawe yahita ashumbushwa.
DASSO ya Kicukiro igizwe n’abantu 135. Bafite ibigega bibiri bashyizeho, batangamo umusanzu wa buri kwezi. Buri wese hari ikigega atangamo amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi, akagoboka uwaramuka agize ikibazo hagati yabo. Hari ikindi kigega batangamo amafaranga igihumbi ku kwezi kuri buri wese, ari na cyo bakuramo ubushobozi bwo gufasha abaturage.
Bafite n’ibindi bikorwa by’iterambere bigamije kubazamurira imibereho, aho batekereza icyafasha uwo muri bo igihe yaba atakiri mu kazi.
Mu bindi bafashije abaturage harimo uwo bubakiye inzu i Kanombe, bahaye n’igishoro abakoraga ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi kugira ngo babuvemo bacuruze mu buryo bwemewe, bakaba barafashije n’abana b’inzererezi babasubiza mu rugo, babaha n’ibikoresho by’ishuri basubira kwiga.
Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Donatien Murenzi, wari witabiriye iki gikorwa yashimye Urwego rwa DASSO ku bw’ibyo bikorwa bakomeje kugiramo uruhare, avuga ko ari urugero rwiza n’abandi bareberaho mu kwishakamo ibisubizo.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibikorwa birivugira Dasso Kicukiro kwisonga kuguha agaciro Umuturage
Congs kbsa
Dasso ya kicukiro ndabona yakoze akantu keza noneho narinziko akazi kabo arukwirukanka kubazunguzayi gs ahahondemeye nabana beza ! Mukomerezaho dasso!!!!
Twebwe nk’Abaturage turashima President Paul KAGAME watekereje gushyiraho urwego rwa DASSO kuko rwaziye igihe,rudufasha guhora dufite Umutekano usesuye,ndetse Byadufasha no kuva mubukene n’ubwigunge.
Aba DASSO Bakora neza cyane turabashimira.
Mukomereze Aho rwose.
Ndashimira Dasso mu bikorwa byiza bakora mu guteza imbere umuturage bakomereza Aho muri ibi bikorwa byiza umuturage ku isonga Abe Ari yo ntego ibarwnga
Murakoze .
Mubyukuri twishimiye imiyoborere myiza tugezwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’urwanda,utekerereza abaturage be ibibateza imbere,Kandi twishimiye ibikorwa byiza abagize urwego rwa DASSO batugezaho nko gusubiza abana mumiryango,nibwo akenshi duhurira nabo mubyo twita ko bitubangamiye ariko akazi kabo turagashima kuko badufasha muri byinshi mumutekano imbere mubaturage kuko tubana nabo kenshi,Imana ibakubire karindwi aho bakuye babone byinshi byo gutanga Kandi nabandi bo mutundi turere bigire kuri DASSO ba Kicukiro mbona Ari intanga rugero,murakoze namwe Kigali today dukunda ibiganiro mutugezaho.