Rulindo: Ababyeyi barashima gahunda yo kwigisha abana b’incuke binyuze mu mikino

Ababyeyi barerera mu ishuri ry’incuke riri mu rwunge rw’amashuri rwa Kiruli mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bagaragaza ko iri shuri rifite akamaro kanini, kuko rifasha abana babo kugira ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru, babagereranyije n’abataragize amahirwe yo kunyura muri iryo shuri.

Kwigisha abana binyuze mu mikino bibakundisha ishuri
Kwigisha abana binyuze mu mikino bibakundisha ishuri

Abiga mu cyiciro cy’amashuri y’incuke kuri urwo rwunge rw’amashuri ni 436 bigira mu byumba by’amashuri bitanu, kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’incuke.

Bigaragara ko muri buri cyumba higamo umubare mwinshi w’abanyeshuri, kubera ko ababyeyi bishimiye ubu burezi bw’uko abana batangira kwiga bakiri bato, ni ukuvuga bafite imyaka iri hagati y’itatu n’itandatu y’amavuko.

Icyiciro cy’amashuri y’incuke kimaze imyaka ibiri gitangiye muri GS Kiruli, bigizwemo uruhare n’inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda ku bufatanye n’umushinga witwa ‘Twigire Mu Mikino Rwanda,’ umwe mu mishinga y’umuryango witwa VSO International mu Rwanda.

Uyu muryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda kuva mu 1998, umushinga ‘Twigire Mu Mikino’ ukaba ugamije gushyigikira porogaramu y’uburezi, mu rwego rwo gukundisha abana ishuri bakiri bato, no guteza imbere imyumvire y’akamaro ko kwiga binyuze mu mikino cyane cyane ku bana b’incuke.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga kuri iki kigo, yasanze abana bari mu mikino yo mu nguni cyangwa se mu matsinda, aho abana bagira umwanya wo kwegeranya ibikoresho bakoresha intoki, babara cyangwa se basoma cyangwa se biga inyuguti, kuko muri icyo cyiciro cy’amashuri y’incuke ari byo bakoramo.

Abana bari muri icyo cyiciro biga kubana n’abandi b’urungano, umwarimu abafasha gukangura ubwonko no gutekereza, kumenya icyiza n’ikibi, no kubafasha kuzamura no gucunga amarangamutima yabo.

Mu mashuri y’incuke abana bategurwa muri gahunda y’imbazirizakubara no kwandika, umwana agasabana n’abandi, agashira igihunga, agatangira umwaka wa mbere ku myaka itandatu ari umuntu uzi kubana n’abandi, bitari ngombwa ko aba ari kumwe n’umubyeyi cyangwa undi muntu mukuru babana mu muryango.
Mu mikino yo mu nguni, hari abari bafite insanganyamatsiko y’itumanaho, bamwe bakoze indangururamajwi (microphone), hari abakoze telefone, radiyo, n’ibindi.

Hari abandi barimo bakora inyuguti mu ibumba, abubaka utuzu mu matafari, abakora ibikoresho by’umuziki ndetse bakaririmba nk’abahanzi, n’ibindi.

Nyuma y’ibyo bikorwa, bakurikijeho imikino itagira giherekeza (free play) nko gukina umupira, gushushanya, kwiruka, kubaka, n’indi mikino itandukanye bitewe n’amahitamo ya buri wese.

Abana bagera ku ishuri saa mbili n’igice bagataha saa sita n’igice, bigasaba ko baba bafite ibikoresho bahugiraho, bifashisha mu kwiga nk’ibumba, ibirere, amatafari, amabuye, utwenda, n’ibindi.

Uwera Marie Aline wigisha mu mashuri y'incuke
Uwera Marie Aline wigisha mu mashuri y’incuke

Uwera Marie Aline yigisha mu mwaka wa gatatu mu mashuri y’incuke. Twamusanze arimo gufasha abana bari mu mikino yo mu nguni cyangwa se mu matsinda.

Ati “Abana twagiye tubakorera inguni zihwanye n’ibyigwa biga bitandatu, buri kigwa hakaba harimo ibikinisho abana bashobora gukoresha, bikabafasha muri ya masomo twigira mu ishuri. Impano y’umwana ihera hasi. Niba abasha gukora utu tuntu gutya, mu myaka iri imbere yazabasha kubikora neza cyane bitewe n’uko yahereye hasi abikora kandi abikunda.”

Uwera avuga ko amashuri y’incuke ari ingenzi mu mikurire y’umwana, kuko hari abaza batazi kubwira umuntu mukuru bari kumwe ko bakeneye kujya ku bwiherero, hakaba n’ababa bakinyarira, ariko uko bagenda babatoza kugira isuku no gushabuka, bakagenda bagaragaza impinduka. Abo bana ngo babategura batabatuka, ahubwo babereka urukundo rwa kibyeyi.

Uwera avuga ko gahunda yo kwiga binyuze mu mikino ifasha abana gukunda ishuri, kandi n’abarezi bakabasha kwigisha abana mu buryo bworoshye.

Ababyeyi bagaragaje akamaro ko kwigisha abana babo binyuze mu mikino

Si abarezi gusa bashima iyi gahunda, ahubwo n’ababyeyi bavuga ko kwigisha abana mu mashuri y’incuke binyuze mu mikino, bibafungura cyane mu bwenge.

Umubyeyi witwa Nisunzemariya ufite umwana w’imyaka itanu wiga mu mwaka wa gatatu mu mashuri y’incuke, avuga ko mbere wasangaga umwana mbere y’uko yuzuza imyaka itandatu ngo ajye mu wa mbere w’amashuri abanza, barabaga bari mu rugo badafite ikintu kibahuriza hamwe, bakirirwa bazerera.

Yagize ati “Abana bacu iyo bujuje imyaka itatu tubazana kuri iri shuri ry’incuke bigatuma bakanguka mu bwonko cyane. Nitanzeho urugero, uwanjye yaje ahangaha atazi kuvuga neza, ariko akihamara igihembwe cya mbere, yatangiye kumenya kuvuga, mu mibanire ye n’abandi atangira gushabuka, mu gihe mbere yari umwana utinya. Iyo ageze mu rugo mbona ko hari icyahindutse kuko wa mwanya yamaraga azerera mu baturanyi awumara akora ibikinisho nk’imodoka, indege, ukabona arandika inyuguti akoresheje umucanga uri mu mbuga mu rugo, akandika n’imibare. Iri shuri ryaziye igihe, byaradushimishije cyane.”

Nisunzemariya ashima ubumenyi n'uburere umwana we ahererwa mu ishuri ry'incuke
Nisunzemariya ashima ubumenyi n’uburere umwana we ahererwa mu ishuri ry’incuke

Nisunzemariya yemeza ko umwana wanyuze muri iryo shuri ry’incuke atandukanye n’uwo hambere utararinyuzemo, kuko ubwonko bw’uwanyuze mu ishuri ry’incuke buba bukangutse cyane. Asaba ababyeyi bagifite abana mu rugo bashobora kuba batarumva akamaro k’amashuri y’incuke, ko babazana.

Ati “icya mbere ku isuku iyo amaze igihembwe cya mbere hano, ni umwana uba adashobora kwituma mu myenda, ni umwana uba adashobora kwiriza, ntumusangane ikimyira ku mazuru no ku myenda nk’uko byabaga bimeze mbere, usanga ari umwana ushimishije.”

Nisunzemariya avuga ko nta byinshi ababyeyi basabwa mu kwita kuri abo bana, usibye umusanzu batanga w’amafaranga igihumbi kimwe ku gihembwe.

Ayimanimpaye Pontien, undi mubyeyi ufite umwana mu ishuri ry'incuke
Ayimanimpaye Pontien, undi mubyeyi ufite umwana mu ishuri ry’incuke

Undi mubyeyi witwa Ayimanimpaye Pontien ufite umwana wiga mu ishuri ry’incuke mu mwaka wa kabiri, avuga ko yajyaga abona umwana we agera mu rugo agakora utuntu dutandukanye, akibaza aho yabyigiye, aza kumusura ku ishuri asanga ari ho yakuye ubwo bumenyi.

Yagize ati “Hari ubwo usanga umwana afite impano utari uzi ko ayifite. Urugero, nk’uwanjye akunda gushushanya. Byatumye mushakira ibyo yifashisha mu gushushanya nk’ikayi yagenewe gushushanya n’ibyo ashushanyisha bifite amabara atandukanye kandi ubona arushaho kubikunda. Hari igihe ashushanya imodoka, cyangwa agashushanya inyuguti mu buryo butandukanye n’uko twebwe twazishushanyaga, ariko wareba ukabona ni inyuguti, agashyiramo n’amabara.”

Bamwe mu bana batangira kugaragaza impano bifitemo hakiri kare
Bamwe mu bana batangira kugaragaza impano bifitemo hakiri kare

Umuyobozi w’ishami rishinzwe Uburezi mu Karere ka Rulindo, Nuwayo Jean Denys, na we yagarutse ku kamaro ka gahunda ya ‘Twigire mu Mikino’ aho abana bo mu mashuri y’incuke bakora ibyo biga ariko babinyujije mu buryo bw’imikino.

Ati “Bituma batarambirwa ishuri kandi bakanunguka ubumenyi, kuko imyaka barimo iba ari iyo gukina no kwidagadura, ariko ikaba ari n’imyaka yo kugira ubundi bumenyi bunguka. Ni byiza rero guhuza ubwo bumenyi bunguka babinyujije mu mikino.”

Nuwayo ashima umufatanyabikorwa VSO International wazanye iyo gahunda muri icyo kigo, aho ihamaze imyaka ibiri, akavuga ko no mu bindi bigo hari abandi bafatanyabikorwa bagenda bayishyiramo, abarimu na bo bagahugurwa kugira ngo babashe kubikora babifitemo ubumenyi buhagije, kuko ari gahunda ya Leta, intego ikaba ari uko igera henshi hashoboka.

Abana biga gukora ibintu bitandukanye. Uyu yakoze Radio mu ibumba
Abana biga gukora ibintu bitandukanye. Uyu yakoze Radio mu ibumba

Nuwayo agaruka ku kamaro ko kwiga binyuze mu mikino kuri abo bana bato, yagize ati “Bituma batarambirwa, ku ishuri hakaba ahantu yishimira kuba ari kuruta uko yaba ari mu rugo. Ibi bakora ku myaka yabo birabategura kuzakora ibindi. Mwabonyemo abubaka. Kuba yatekereje kubaka inzu agashyiramo umuryango, idirishya n’ibyumba, biramutegura ko ejo ashobora no kuba enjeniyeri. Icyo biba bimusaba ni uko aherekezwa agakomeza ibikorwa nk’ibi byo gukora imirimo y’amaboko, kugeza ubwo azakura akiga imyuga na tekiniki cyangwa se na siyansi, ariko yarabitojwe guhera hano hasi.”

Nizeyimana Pontien, umukozi w’umuryango VSO International mu Rwanda, akaba ari umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Twigire Mu Mikino’ mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, kongeraho Rulindo, Gicumbi na Bugesera, avuga ko uwo mushinga wateguwe na VSO ku bufatanye n’inzego z’uburezi mu Rwanda (MINEDUC na REB) kugira ngo bifashe abana bo mu mashuri y’incuke kwiga no kwigishwa neza bijyanye n’icyiciro cyabo.

Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe hirya no hino ku Isi bwagaragaje ko kwigisha neza umwana uri mu kigero cy’imyaka hagati y’itatu n’itandatu ari ukumwigisha binyuze mu mikino. Muri iyo myaka ngo nibwo umwana yiga amagambo menshi, akiga gusabana n’abandi.

Icyo gihe iyo abana barimo gukina ngo bibakangura ubwonko, bakagira imbaraga z’umubiri ndetse bakazamura n’urwego rwabo rw’imitekerereze. Binabafasha mu mibanire na bagenzi babo, ndetse bakamenya n’uburyo bwo gukemura amakimbirane mu gihe bayagiranye hagati yabo.

Nizeyimana Pontien, umukozi w'umuryango VSO International mu Rwanda
Nizeyimana Pontien, umukozi w’umuryango VSO International mu Rwanda

Nizeyimana yagize ati “Ibyo mwasanze hano ni ukwiga kw’abana kandi bijyanye na porogaramu ya REB y’uburezi bw’icyiciro cy’amashuri y’incuke. Hari uwo usanga yafashe ibumba akaribumbamo inyuguti ya T. Muri iki cyiciro cy’amashuri y’incuke, ibyo biga ni imbanzirizagusoma n’imbanzirizakubara. Usanga umwana yafashe ibumba akandikamo rimwe, kabiri, gatatu,… ibyo bigaragaza ko ubumenyi abufite. Ashobora gukoresha amaboko ye n’ubwenge bwe, akandika icyo umwarimu yamwigishije.”

Nizeyimana avuga ko uretse kuba VSO ikorana na Minisiteri y’Uburezi na REB mu gutegura porogaramu abana biga, VSO kandi ikorana n’Akarere ndetse n’izindi nzego z’uburezi zegereye abaturage haba ku Murenge ndetse no ku ishuri, no kongerera ubushobozi abarimu, dore ko hari ikibazo cy’uko bamwe mu barezi batize kwigisha mu mashuri y’incuke.

Abakozi ba VSO basura ishuri ry’incuke rimwe mu kwezi bakirirwana n’abarimu, bakabahugura, ariko bakanabaherekeza mu kwigisha, bakabigisha no kwikorera imfashanyigisho.

VSO kandi ikorana n’ababyeyi ibakangurira gukomeza kwita ku burere bw’abana babo, no gukomeza kubafasha igihe bageze mu rugo.

Ababyeyi bakangurirwa kugira uruhare mu gukomeza kwita ku bana igihe bari mu rugo
Ababyeyi bakangurirwa kugira uruhare mu gukomeza kwita ku bana igihe bari mu rugo

Ni byo Nizeyimana yasobanuye ati “Mu by’ukuri uyu mwana ugeze muri iki cyiciro, akenshi na kenshi ni wa mwana twinubira ko akubagana, ariko ni cyo cyiciro aba agezemo cyo kugira ngo akure mu ngingo nini n’into. Arakora rero kandi iyo akora aranakosa. Icyo gihe rero dufasha umubyeyi kumva icyiciro arimo no kumufasha. Ikindi iyo umwana asaba ibikoresho, umubyeyi arabimuha kugira ngo afashe ishuri kurera wa mwana.”

Mu gihugu hose VSO Rwanda ikorana n’abarimu basaga 770 bigisha mu mashuri y’incuke, bakaba bakorera mu Mirenge yose ariko si ku bigo byose by’amashuri, bitewe n’ubushobozi budahagije.

Leta y’u Rwanda ikaba ifite gahunda y’uko kuri buri kigo cyose cy’amashuri haba n’ishuri ry’incuke ritegura abana neza.

Hashyizweho itariki ya 11 Kamena nk’umunsi mpuzamahanga wahariwe imikino y’abana

Mu rwego rwo gushyigikira ubu buryo bwo kwiga binyuze mu mikino, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse kwemeza ko itariki ya 11 Kamena izajya yizihirizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe imikino y’abana (International Day of Play). Kuri iyi nshuro yawo ya mbere mu Rwanda ukaba wizihirizwa i Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Aba bakoze indangururamajwi bifashisha mu kuririmba
Aba bakoze indangururamajwi bifashisha mu kuririmba
Biga gutondekanya imibare n'inyuguti
Biga gutondekanya imibare n’inyuguti
Uyu we yakoze imodoka
Uyu we yakoze imodoka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka