Barebeye hamwe uko urubyiruko rwarushaho kubona amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye ibiganiro byahuje abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) hamwe n’abandi baturutse mu nzego za Leta, ababyitabiriye baganira ku ngingo zitandukanye zerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere mu bangavu n’ingimbi.
Rosine Izabayo ukora mu muryango wa IMRO Rwanda, yasobanuye ko ibi biganiro bigamije gutuma abangavu n’urubyiruko muri rusange bagira amakuru ku buzima bw’imyororokere ndetse bakabasha no guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.
Yasobanuye ko hari isuzuma ryakozwe ku kureba uko u Rwanda ruhagaze mu gushyira mu bikorwa ibyasabwe na Komite Nyafurika y’impuguke ku burenganzira n’imibereho y’umwana (The African Committee of Experts on the Rights and Welfare of the Child – ACERWC), bityo bakaba barebeye hamwe ahakeneye kongerwa imbaraga, n’uruhare rwa buri wese mu gutuma urubyiruko rubasha kugera ku makuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.
Yagize ati “Impamvu twatumiye aba bo muri sosiyete sivile n’abo mu nzego za Leta, ni bo bireba, ni bo bashyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere. Iyo turebye urwo ruhare, haba harimo Leta, ibigo by’abikorera, imiryango itari iya Leta (CSOs na NGOs) harimo n’abaharanira uburenganzira bw’abana. Tubahuriza hamwe, tukareba aho byagenze neza, aho bipfira, n’aho tugomba gushyira imbaraga, n’aho twishimira kubera ibyagezweho, bamwe bakigira ku bandi ndetse bagasangira ubunararibonye, mbese tugahuza imbaraga kugira ngo tugere ku ntego yacu.”
Intego y’uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na IMRO Rwanda ni uko uzafasha abana n’urubyiruko kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere. Rosine Izabayo ukora muri IMRO Rwanda avuga ko uretse gutumira abakora muri sosiyete sivile no kuganira na bo, ngo bajya no mu bigo by’amashuri bagatumira abanyeshuri bahagarariye abandi bakaganira ku buzima bw’imyororokere, ubumenyi bungutse bakabusangiza bagenzi babo bigana.
Iyo baganirijwe na bagenzi babo ngo birabafasha kuko babasha kubisanzuraho kandi bakaba bahuje n’ibibazo banyuramo, kuruta uko abangavu n’ingimbi baganirizwa n’abantu bakuru kuko batekereza ko baba barimo babinjirira mu buzima.
Uwizeyimana Josiane ukora mu muryango Save Generations Organization, yavuze ku cyo basabwa gukora nka sosiyete sivile, agira ati “Dufite umukoro, kandi mu by’ukuri n’ubundi twebwe ku giti cyacu mu ngengabihe tuba dufite, tugerageza gukora dusubiza ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ariko turebye ku mwana, haracyariho inda ziterwa abangavu. Ibyo rero twaganiriyeho, twibanze ku kureba ngo ese twakora iki kugira ngo tubashe kugabanya iyi mibare y’inda ziterwa abangavu zikomeza kugenda ziyongera?”
“Imwe mu ngamba dutahanye, ni ugushyira imbaraga cyane cyane mu buryo bwo gushishikariza abana ndetse n’imiryango, tubaha amakuru yizewe y’uko bashobora kwirinda za nda ziterwa abangavu. Turanashishikariza Leta kuba yashyiraho aho umwana abona mu buryo bworoshye serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kandi hadashyizweho amananiza (nko kujya kuzaka aherekejwe n’umubyeyi) kugira ngo wa muhungu n’umukobwa bamaze kwigishwa, bafite ubumenyi bashobore no guhabwa za serivisi kugira ngo birinde.”
Uwizeyimana Josiane yakomeje ati “Ibyo nitumara kubikora, hakabaho cya cyuho cy’uko hari abana batwise, ese turabafasha gute? Tugomba gushyiraho inzira nyayo kandi yuzuzanya tutarebye ku kintu kimwe, niba ari umwana wagize ibyago akaba yatwise, ese ubufasha ahabwa bumeze gute? Bukora ku ngingo zose? Cyangwa twirebera ikintu kimwe gusa?”
“Twafashe umwanzuro ko niba tugiye guha ubufasha umwana w’umukobwa watwise, twimureba nko kumuha ubutabera gusa. Akeneye kubanza gufashwa mu buryo bw’imitekerereze n’ihungabana, akabasha kuganirizwa, yamara gukira bya bikomere akaba ari bwo yabasha kuvuga akaduha amakuru, kuko twasanze abana b’abakobwa benshi bitewe n’umuco, baterwa inda ariko ntibabivuge, bityo na bwa butabera ntibubashe gukorwa. Namara gufashwa we yamaze kwiyubaka mu muntu w’imbere, azabasha gufunguka atange ya makuru, dukorane n’inzego z’ubutabera kugira ngo zihe ubutabera wa mwana w’umukobwa.”
Abana b’abahungu na bo bagarutsweho nk’abatera inda bagahunga inshingano ndetse n’ubutabera, ugasanga abakobwa bikoreye umutwaro bonyine kandi atari bo biteye icyo kibazo, ndetse ugasanga rimwe na rimwe bombi bakiri abana. Kuri iki kibazo, Uwizeyimana Josiane asanga izi atari inshingano z’umuntu ku giti cye, ndetse ngo si n’iza sosiyete sivile yonyine, ahubwo ni inshingano z’Igihugu.
Ati “Dukeneye gufatanya kugira ngo wa mwana wavutse, ni umwana nk’abandi hatitawe ku buryo bwose yavutsemo. Afite uburenganzira bwo kubona ubuvuzi, kwitabwaho, na bya bindi bimutunga, kuko ba bana ni bo baza bakazamura ya mibare y’abana baba bari mu mirire mibi n’igwingira. Bisaba rero ko dufatanya nk’impande zose, yewe n’uruhare rwa Leta rukazamo, ndetse n’urwacu nka sosiyete sivile, kugira ngo wa mwana wavutse yitabweho, na ba bahungu bateye inda babashe kuba hafi y’abana bavutse, buzuze na za nshingano nk’ababyeyi. Guhanwa biriho, ariko se wa mwana (wavutse) azakurikiranwa gute? Uwo ni umukoro w’umuryango mugari.”
Felix Hagenimana na we witabiriye ibi biganiro, yatanze ibitekerezo kuri iki kibazo cy’inda ziterwa abangavu, avuga ko imibare myinshi igaragazwa buri mwaka y’abaterwa inda iteye impungenge (mu Rwanda abangavu babarirwa mu bihumbi 23 batwara inda buri mwaka), ari na ho ahera agaragaza ko hakwiye kugira igikorwa.
Ati “Hari ikibazo cyo kutamenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere muri rusange yaba aho dutuye ndetse no mu rubyiruko. Igikwiye gukorwa rero cyihuse, ni uko ayo makuru aboneka kandi akaboneka hafi ku rubyiruko. Urubyiruko rukwiye guhugurwa rukagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, na rwo rukayasakaza muri bagenzi babo, ari bo twakwita nk’abakangurambaga b’urungano, bakamagana n’amakuru atari yo usanga avugwa ku buzima bw’imyororokere. Abo ngabo badufasha cyane, ndetse na za nda ziterwa abangavu zikaba zagabanuka zikagera no kuri zeru.”
Hagenimana yongeyeho ko uruhare rw’ababyeyi, abarezi n’abandi bantu bakuru na rwo ari ingenzi mu gukumira inda ziterwa abangavu, bagaha abana amakuru afatika ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bw’abana. Uburyo byakorwamo, ngo hakwiye kubaho kwimakaza ibiganiro mu miryango bikaba umuco ku babyeyi, bakigisha ba bangavu na za ngimbi, kugira ngo bagire amakuru afatika, ejo batazahura n’abandi bakababeshya bakagwa mu mutego wo gutera cyangwa guterwa inda zitateguwe, bidasize no kwandura indwara zirimo n’icyorezo cya SIDA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|