Gahanga: Abo mu madini n’amatorero bibutse, banenga bagenzi babo bijanditse muri Jenoside

Abayoboke b’imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) bo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 07 Kamena 2024 bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka bagenzi babo bapfuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano, abo mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, n’abandi batandukanye. Cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku rusengero rwa ADEPR Gatare kugera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga. Ni urugendo rusobanura inzira iruhije abishwe bagendeshejwe bavanwa ahantu hatandukanye, bajyanwa aho bicirwa.

Abari mu rugendo bashyize indabo kuri urwo rwibutso, bunamira abarushyinguyemo babarirwa mu 16,951 ndetse babwirwa n’amateka yaranze Jenoside muri ako gace, nyuma yaho bagaruka ku rusengero rwa ADEPR Gatare ahakomereje ibiganiro.

Aho ku rusengero rwa ADEPR Gatare, hari urukuta rwanditseho amazina y’abantu 115 bari abakristo bo muri ADEPR babashije kumenyekana ndetse n’abo mu miryango yabo, na bo bakaba bunamiwe.

Buregeya Edouard, wayoboraga urusengero rwa ADEPR Rwabutenge mu Murenge wa Gahanga ari na rwo rwabyaye urwa ADEPR Gatare, avuga ko Jenoside yabagizeho ingaruka zikomeye.

Buregeya Edouard, wayoboraga urusengero rwa ADEPR Rwabutenge mu gihe cya Jenoside
Buregeya Edouard, wayoboraga urusengero rwa ADEPR Rwabutenge mu gihe cya Jenoside

Yagize ati “Nkanjye aho nayoboraga urusengero rwa ADEPR Rwabutenge, twabuze Abakirisito 82. Bariya mwumvise baririmbaga muri iriya Korali Bethel, twabuze Perezida wayo, tubura umwanditsi, tubura umubitsi, tubura abari abaririmbyi bayo, tubura n’abakirisito ku buryo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi twakoze ibarura dusanga bose hamwe ni 82 mu rusengero rumwe, ubwo ntituvuze abo mu zindi nsengero za Nunga na Mubuga zari zihari.”

“Byaciye intege cyane Itorero, ariko muri iki gihe iyo turi mu nsengero ndetse n’iyo twagiye mu mahugurwa atandukanye, abayobozi basabwa ko nubwo bigisha abantu Bibiliya, bakabigisha kuba abanyamwuka, bagomba no kubigisha kurangwa n’ubumuntu.”

Amakorali atandatu yo muri ADEPR dore ko ari na yo yiganje muri ako gace, yafashije abari muri icyo gikorwa cyo kwibuka, abinyujije mu ndirimbo zijyanye no kwibuka, zihumuriza abarokotse Jenoside ndetse zitanga icyizere cyo kuzongera kubonana n’abo babuze bafatanyaga mu murimo w’Imana, muri izo ndirimbo bakaba bavuze n’amazina ya bamwe muri bo.

Miheto John, umushumba w’itorero rya Nazarene, Paruwasi ya Gahanga, uhagarariye imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) mu Murenge wa Gahanga, yasobanuye ko kwibuka babikora nk’inshingano, ndetse ko biyemeje kubikora buri mwaka.

Miheto John uhagarariye imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) mu Murenge wa Gahanga, avuga ko kwibuka biyemeje kujya babikora buri mwaka
Miheto John uhagarariye imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) mu Murenge wa Gahanga, avuga ko kwibuka biyemeje kujya babikora buri mwaka

Yagize ati “Iki gikorwa twagishyizeho kugira ngo tujye twibuka abacu bapfuye muri icyo gihe, bari abayoboke b’aya madini n’amatorero ari mu Murenge wa Gahanga. Dusanga ari ngombwa kwibuka kuko ari igikorwa cyo guha agaciro abacu. Ntabwo tuzabibagirwa, tuzahora tubibuka. Ubutumwa ku bayoboke bacu n’Abanyarwanda muri rusange, ni uko birinda ingengabitekerezo ya Jenoside ihembera urwangano, bakiyumva ko bose ari Abanyarwanda kuruta ibindi byabatandukanya.”

Miheto John anenga abigishaga ijambo ry’Imana bijanditse muri Jenoside, akavuga ko ubu hari icyizere ko ibyabaye bitazongera.

Ati “Icyizere cy’uko bitazongera tugihera ku kuba dufite ubuyobozi bwiza butavangura, ahubwo bubanisha Abanyarwanda bose mu mahoro. Kandi natwe abayoboke bacu tubigisha ko bagomba kurangwa n’ubumwe, urukundo no kubana neza mu mahoro.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, habayeho n’igikorwa cyo kuremera umubyeyi utishoboye witwa Musabe Vestine, bamushyikiriza ibahasha irimo amafaranga yo kwifashisha mu kumuteza imbere.

Banaremeye umubyeyi witwa Musabe Vestine
Banaremeye umubyeyi witwa Musabe Vestine

Andi mafoto:

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gahanga, Ndagijimana Anastase, yasobanuriye abaje kwibuka uko Jenoside yakozwe mu Murenge wa Gahanga
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gahanga, Ndagijimana Anastase, yasobanuriye abaje kwibuka uko Jenoside yakozwe mu Murenge wa Gahanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka