Kenya: Abantu bane bakorera mu biro bya Perezida babasanzemo Covid-19

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Kanze Dena, yasobanuye ko abo bantu bane bagaragayeho iyo virusi ubwo habaga igikorwa rusange cyo gupima abantu benshi cyabaye ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 11 Kamena 2020.

Abo bantu bahise bajya kuvurirwa ku bitaro byitiriwe Kenyatta biherereye mu ntara ya Kiambu.
Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yavuze ko igikorwa cyo gusuzuma iyo ndwara cyakorewe ku bantu bose bakora muri ibyo biro, ndetse no kuri Perezida ubwe n’abo mu muryango we.

Uwo muvugizi yabwiye abaturage ba Kenya ko Perezida Uhuru Kenyatta n’abo mu muryango we bameze neza, ko nta cyorezo cya COVID-19 babasanzemo.

Iyi nkuru ya Televiziyo yitwa the Citizen yo muri Kenya ivuga ko imibare y’abamaze kugaragaraho COVID-19 muri Kenya ku wa mbere tariki 15 Kamena 2020 yari imaze kugera ku bantu 3,727.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka