Burundi: Pierre Nkurunziza yitabye Imana

Guverinoma y’u Burundi iratangaza ko Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki 08 Kamena 2020 azize urupfu rutunguranye.

Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo rivuga ko Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi yari arwariye ku bitaro bya Karuzi mu Burundi, akaba yitabye Imana biturutse ku guhagarara k’umutima (arrêt cardiaque).

Iryo tangazo riravuga ko ku wa gatandatu tariki 06 Kamena 2020 Pierre Nkurunziza yari muzima areba umukino wa Volleyball waberaga i Ngozi. Icyakora uwo munsi mu ijoro rishyira ku cyumweru ngo nibwo yumvise atameze neza, ahita ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Karuzi.

Ku cyumweru ngo yari yorohewe, aganira n’abari kumwe na we, icyakora bukeye bwaho ku wa mbere mu gitondo arushaho kuremba, umutima urahagarara.

Mu Burundi hahise hashyirwaho icyunamo cy’iminsi irindwi, ibendera ry’Igihugu rirururutswa kugera hagati, imihango yo kumuherekeza na yo ikaba yahise itangira gutegurwa.

Pierre Nkurunziza yavutse tariki 18 Ukuboza 1963 (yari afite imyaka 56 y’amavuko). Yayoboye u Burundi kuva muri 2005 akaba yari aherutse kubona umusimbura kuri uwo mwanya ari we Général Evariste Ndayishimiye wari n’inshuti ye. Général Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi mu matora yabaye tariki 20 Gicurasi 2020.

Nkurunziza yari amaze imyaka 15 ayobora u Burundi. Byari biteganyijwe ko azashyikiriza Gen Ndayishimiye ubutegetsi mu kwezi kwa munani muri uyu mwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

jew nitw nkunzimana mur commine cendajur mucankuzo mugan umengo ugworupfu gwa pier nkurunziza ngira niko yar yarasezeranye na shetani

Nkunzimana salvator yanditse ku itariki ya: 21-06-2020  →  Musubize

Mana wakire perezida wa repeburika y’uburundi iruhuko ridashira namukundaga yubahaga imana isi igomba kugira agahinda

NIYONSABA bienvenu yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira

Jado yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Yoooo.
Uyu mugabo Imana imwakire. Dore uwabyawe n’umugore wese hazaba umunsi umwe asinzire. Inzira ya buri wese irihariye Niko nanjye nzava mu isi muyanjye nzira.

PIERRE NKURUNZIZA
RIP

James yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

Aho agiye ni iwabo wa twese.Ejo tuzamukurikira.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka