#COVID19: Abandi barwayi bashya 13 bagaragaye muri Rusizi na Rusumo

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19.

Abo barwayi bashya ngo bagaragaye muri Rusizi na Rusumo. Abo barwayi bashyizwe mu kato, ndetse n’abo bahuye bakaba barimo gukurikiranwa, nk’uko ubutumwa Minisiteri y’Ubuzima yashyize kuri Twitter bubivuga.

Abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 476.

Abakize bashya ni barindwi, abamaze gukira bose hamwe baba 307, naho abakirwaye ni 167.

Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ari babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka