Félicien Kabuga agiye kuburanishirizwa i Arusha

Félicien Kabuga ushinjwa kuba ku isonga mu gutegura no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akaba aherutse gufatirwa mu Bufaransa, agiye kuburanishwa n’urwego IRMCT rwasimbuye ICTR.

Kabuga Félicien yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020 akaba yifuzaga kuburanishirizwa mu Bufaransa.

Imwe mu mpamvu we n’abamwunganira batangaga ngo ni uko ashaje cyane, dore ko avuga ko afite imyaka 87 y’amavuko, ariko hakaba n’izindi nyandiko zigaragaza ko afite imyaka 84 y’amavuko.

Saa munani z’amanywa kuri uyu Gatatu tariki 03 Kamena 2020 nibwo Kabuga yagejejwe imbere y’urukiko rw’i Paris kugira ngo rufate umwanzuro w’aho agomba kuburanira, hagati yo mu Bufaransa, i La Haye mu Buholandi n’i Arusha muri Tanzania, maze hafatwa umwanzuro ko agomba kuburanira i Arusha.

Kabuga Félicien akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yafashwe nyuma yo kwihisha ubutabera imyaka 26 yose. Yitabye urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, aburana ku cyemezo cyo koherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi, Arusha muri Tanzania cyangwa se kuguma mu Bufaransa.

Kabuga Félicien we yasabaga ko yaburanishirizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yafatiwe. Icyo gihe ubwo yitabaga urukiko, yari yasabye ko yarekurwa akaba abana n’abana be kuko ari bo bazi neza uburyo bwo gukurikirana ibibazo bye by’ubuzima.

Abamwunganira mu mategeko bari bavuze ko akeneye kwemererwa gusanga abana be, hanyuma agashyirwaho agakomo gakoranye ikoranabuhanga gatuma aho ari hose aba agaragara.

Nyamara ariko, umushinjacyaha yavuze ko Kabuga yihishe ubutabera igihe kirekire mu bihugu nk’u Budage, u Busuwisi, Kongo Kinshasa n’ahandi, avuga ko gusaba ko ajya kubana n’abana be na bo ubwabo bagize uruhare mu kumufasha kwihisha atari igitekerezo cyiza, bityo urukiko rwanga ubusabe bwa Kabuga.

Mu 1997, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwashinje Kabuga ibyaha birindwi, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, kugerageza gukora Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside, ubwicanyi n’itsemba, n’ibindi byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka