Dukomeje kureba uko tworoshya ubucuruzi, ariko turinda n’ubuzima bw’abaturage – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 yitabiriye inama yakozwe mu buryo ikoranabuhanga, ihuza Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abayobozi b’imiryango y’ubukungu mu bice bitandukanye bya Afurika ndetse n’Intumwa zihariye za Afurika. Iyo nama yari igamije kuganira ku mikoranire iganisha ku kurandura icyorezo cya COVID-19.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko iyo nama yiga uburyo bwo gufatanya guhashya COVID-19 ari ingirakamaro, ashima ingufu ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bushyira mu kurwanya COVID-19.

Ku ruhande rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ayoboye, Perezida Kagame yavuze ko uwo muryango ukomeje gukorera hamwe mu rwego rwo gushyiraho ingamba zigamije koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, ariko hanafatwa n’ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage.

Muri izo ngamba harimo guteza imbere uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga bwakwifashishwa mu buzima bw’abaturage bwa buri munsi no gushyiraho ingamba zo gupima abantu hirya no hino, baba n’abagenda mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Icyakora Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ugifite ibibazo byo gukemura, abagize uwo muryango bakaba ngo bazakomezakubiganiraho kugira ngo bumve kimwe uburemere bw’icyorezo, bityo bafatire hamwe ingamba zo guhangana na cyo.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku rupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, avuga ko bibabaje, yihanganisha Abarundi muri rusange ndetse n’umuryango we by’umwihariko.

Umukuru w’Igihugu yashimye akazi karimo gukorwa n’intumwa esheshatu zihariye zashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, avuga ko hakwiye gushyirwaho n’abandi bantu benshi bavuganira umugabane wa Afurika mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo cya COVID-19 yagaragaje ko kitoroshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka