Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa bujyanye n’uyu munsi wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame atanze ubu butumwa mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 hibukwa imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) wateguye igikorwa cyo kwibuka iyo miryango.

Umuryango witwa ko wazimye iyo abawugize bose (ababyeyi n’abana) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimwe n’ibindi bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda yo kwibuka imiryango yazimye irakorwa mu buryo bwubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, hifashishwa itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

Kuva mu mwaka wa 2009, Umuryango GAERG utegura ukanashyira mu bikorwa gahunda yo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi gahunda yahawe insanganyamatsiko igira iti “Ntukazime Nararokotse”.

GAERG imaze kubarura imiryango yazimye mu turere twose tugize u Rwanda uko ari 30. Imibare igaragaza ko hari imiryango yazimye ibihumbi cumi na bitanu na magana atanu na mirongo icyenda n’itatu (15,593) igizwe n’abantu ibihumbi mirongo itandatu n’umunani na magana inani na mirongo irindwi n’umwe (68,871).

GAERG ivuga ko yatangiye umushinga mugari wo kubika neza aya mateka ufite agaciro ka miliyoni 64 z’Amafaranga y’u Rwanda. Muri uwo mushinga harimo kwandika igitabo, kubika neza aya mazina y’imiryango yazimye mu buryo bw’ishyinguranyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga, no gukora filime mbarankuru.

Uru ni urutonde rw’agateganyo rw’imiryango yazimye y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’umubare w’abari bagize iyo miryango mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30

Inkuru bijyanye:

Imiryango myinshi yazimye muri Jenoside yabaga muri ‘Zone Turquoise’ – Ubushakashatsi

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka