Izi Tagisi z’i Nyamirambo zakanyujijeho (Amafoto + Video)

I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ni kamwe mu duce twakunze guturamo urubyiruko rugendana n’ibigezweho, abo bita ibyamamare, abasirimu cyangwa abasitari.

Kimwe mu byaranze umwihariko w’ako gace mu bihe bishize ni imodoka zatwaraga abagenzi zabaga zihariye ku mitako iziranga, ndetse n’umuziki mwinshi wiganjemo uw’abahanzi b’Abanyamerika bari bagezweho mu myaka ya 2013 na mbere yaho.

Ni imodoka zarangwaga n’isuku ku buryo hari n’abavugaga ko zabanyuragaho zikanga kubatwara kandi harimo imyanya, bitewe n’uko rimwe na rimwe abatwaye imodoka babaga babona uwo mugenzi asa.

Hari abandi bazinubiraga kuko bazitegaga barwaye cyangwa badakeneye uwo muziki, cyangwa bifuza ko umuziki ucurangwa ku rugero ruringaniye. Iyo babigaragazaga hari abasabwaga gusohoka bagashaka ikindi batega bagasubizwa n’amafaranga yabo, cyangwa se abatwaye imodoka bakabima amatwi.

Icyakora ahagana muri 2013 izo modoka zaje kuva mu mihanda zakoreragamo, zimwe zerekeza mu ntara, izindi zikoreshwa mu bundi bwikorezi, dore ko iterambere mu gutwara abantu muri Kigali ryagendaga rifata indi ntera, ari nako hazamo imodoka nini zitwara abantu benshi kandi bakagenda bisanzuye.

Wowe ni iki wibukira kuri izi modoka?

Dore amwe mu mafoto yazo (twayahawe na Munyarubuga Eric)

Iyi ni inkuru y’amashusho umunyamakuru wa Kigali Today Richard Kwizera yakoze kuri izi modoka muri 2012

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ku 100 wategaga imodoka

NKURIKIYIMANA Harifa yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

icyo nzicyo nuku ku 100 wategaga imodoka

NKURIKIYIMANA Harifa yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

iyo ni story, kwenda Nairobi ujue Mambo yote !

bobo yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka