#COVID19: Abarwayi bashya 12 babonetse muri Rusizi, abakize ni 7

Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi na babiri ba COVID-19 bityo abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 451.

Abo bantu cumi na babiri babonetse mu bipimo 1,928 byafashwe uyu munsi, ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa bikaba ari 78,259 ari na byo byabonetsemo abarwayi 451.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter, yasobanuye ko abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi. Abo barwayi bahise bashyirwa mu kato, ndetse n’abo bahuye bakaba barimo gukurikiranwa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abantu barindwi mu bari barwaye COVID-19 bakize kuri uyu wa mbere, abamaze gukira bose hamwe baba 297.

Abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 152, kugeza kuri uyu wa mbere abantu babiri bakaba ari bo bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka