#COVID19: Abarwayi bashya 12 bagaragaye muri Rusizi na Rusumo

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na babiri ba COVID-19.

Abo barwayi bashya ngo bagaragaye muri Rusizi na Rusumo. Abo barwayi bashyizwe mu kato, ndetse n’abo bahuye bakaba barimo gukurikiranwa, nk’uko ubutumwa Minisiteri y’Ubuzima yashyize kuri Twitter bubivuga.

Abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 463.

Abakize bashya ni batatu, abamaze gukira bose hamwe baba 300, naho abakirwaye ni 161.

Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ari babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka