#COVID19: Abarwayi bashya 8 babonetse muri Rusizi

Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko kuri iki Cyumweru tariki 07 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya umunani ba COVID-19 bityo abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 439.

Abo bantu umunani babonetse mu bipimo 1,318 byafashwe uyu munsi, ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa bikaba ari 76,331 ari na byo byabonetsemo abarwayi 439.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter, yasobanuye ko abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi. Abo barwayi bahise bashyirwa mu kato, ndetse n’abo bahuye bakaba barimo gukurikiranwa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abantu barindwi mu bari barwaye COVID-19 bakize kuri iki Cyumweru, abamaze gukira bose hamwe baba 290.

Abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 147, kugeza kuri iki Cyumweru abantu babiri bakaba ari bo bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka