Nyagatare: Inkomezabigwi zahawe umukoro wo guhindura imyumvire
Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yasabye urubyiruko rwasoje urugerero ruciye ingando kujya guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Yabivuze kuwa 21 Kamena 2019, ubwo hasozwaga urugerero ruciye ingando ku ntore z’inkomezabigwi zo mu karere ka Nyagatare.
Mushabe avuga ko ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda byoroshye gukemurwa kuko bishingiye ku myumvire.
Yagize ati “Mugende muhindure imyumvire y’abantu kuko ibibazo bibangamye ni ibijyanye n’imyumvire ikiri hasi, kubona nta kintu kibuze ariko bakarwaza bwaki? Murajijutse mubegere mufashe ubuyobozi abaturage bagire imibereho myiza.”
Uwase Yvette wavuze mu izina ry’inkomezabigwi icyiciro cya karindwi, avuga ko mubyo batojwe harimo kugaruka ku muco ntibakomeze kurarikira ibyo hanze.
Asaba urubyiruko bagenzi be kumva inama z’ababyeyi aho kumvira ababashuka babashora mu ngeso mbi.
Ashingiye ku bibazo yasize iwabo mu kagari, avuga ko ajyanye ingamba zo kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gushishikariza abaturage kurwanya imirire mibi.

Agira ati “Ntwaye impamba ikomeye yo kwigisha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi nk’uburaya, kwambara ubusa n’indi mico bakura hanze. Ariko nanone nzigisha abafite abana kubaka uturima tw’igikoni.”
Mu bikorwa by’inkomezabigwi zari ku rugerore, hari abaturage bubakiwe inzu.
Uwimana Sophia wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere yubakiwe inzu y’ibyumba 3 n’icy’uruganiriro n’ubwiherero.
Avuga ko mbere akazu yabagamo kari gato cyane kuburyo yahoraga atifuza gusurwa.

Ati “Nabaga mu kazu gato cyane, hamwe nahararaga n’abana ahandi hakajya ibikoresho byo mu gikoni. Umushyitsi yansuraga sinifuze ko arara kuko na kumanywa namwicazaga hanze.”
Itorero ry’inkomezabigwi icyiciro cya karindwi, ryari rimaze iminsi 40 ribera mu murenge wa Nyagatare.
Bubatse inzu eshatu z’abatishoboye, bakora imihanda ireshya n’ibirometero umunani, bubaka uturima tw’igikoni 100, ibimoteri 50, bitabira inteko z’abaturage ndetse banasura urubyiruko rukiri mu mashuri n’urufungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare.
Ni ibikorwa byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 61,795,450.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bukaba butangaza ko ubutaha urugerero ruciye ingando ruzajya ruba mu biruhuko by’abanyeshuri kugira ngo haboneke amacumbi bityo ibikorwa bigere mu mirenge izajya itoranywa hashingiwe ku bibazo bifuza gukemura.
Ohereza igitekerezo
|