Kirehe: Abaturage biyubakiye urugomero rw’amashanyarazi rwa KW 13
Abaturage b’Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Mpanga biyuzurije urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga KW 13 ingo 400 zikazungukira kuri iki gikorwa remezo.

Ni umuriro ubonetse ku mbaraga z’abaturage 144 bibumbiye muri kompanyi Ducane Kabrud kugira ngo bigezeho umuriro w’amashanyarazi bave mu icuraburindi.
Habimana Israel ni we watangije uyu mushinga mu mwaka wa 2011 ariko abigeraho bwa mbere mu mpera za 2012.
Ngo mu gihe cy’amezi 4 abaturage bacye bacanaga umuriro we, ibikoresho byabo byatangiye gushya.
Avuga ko yiyambaje EWASA, REG y’ubu imuha amahugurwa inamuhuza n’abaterankunga.

Ati “Nabonye kubikora jyenyine bisaba ubushobozi bwinshi bitashoboka igitekerezo cyanjye nkigeza ku bandi duhuje ikibazo dushinga koperative yabyaye kompanyi none inzozi zacu zigezweho.”
Ku wa 24 Nyakanga 2019 nibwo abaturage b’imidugudu ya Kabuga na Rudandi akagari ka Nyakabungo batangiye gucana umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku rugomero rwa Nyankorogoma.
Nyirasengimana Donatille wadodeshaga imashini idoda anyonga akoresheje amaguru yahise azana izikoresha umuriro w’amashanyarazi.
Avuga ko agereranyije na mbere, ngo agiye gutera imbere kubera ko amasaha y’akazi yiyongereye kandi akazi kihuta cyane.

Agira ati “Mbere nkidodera mu nzu itabamo umuriro nkoresheje imashini nyongesha amaguru, nadodaga imyenda itatu ku munsi kandi nkafunga nka saa kumi z’igicamunsi kubera umwijima ariko ubu na saa sita z’ijoro nakora.”
Nsengiyumva Jean Damscene, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asaba abaturage kuzafata neza ibikorwa bigejejeho kugira ngo birambe.
Avuga ko uyu muriro w’amashanyarazi uzafasha mu kugabanya ubushomeri binyuze mu ihangwa ry’imirimo itandukanye.
Ati “Ahari umuriro w’amashanyarazi hose imirimo iriyongera, aba baturage na bo murabona ko batangiye gukora, abogosha bahageze, ejo abasudira bazaza n’abandi, bizagabanya ubukene cyane mu rubyiruko.”
Akarere ka Kirehe umuturage wako wa mbere yacanye umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2010.

Ubu abaturage 47% ni bo bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi habariwemo abakoresha ukomoka ku mirasire y’izuba.
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyankorogoma rwuzuye rutwaye amadorari ya Amerika 101,500 USD, Energy for Impact ikaba yatanze 70% naho Kompanyi ya Ducane Kabrud yishakamo 30%.
Umuturage ukeneye umuriro azajya yishyura amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi hatitawe ku ngano y’uwo akoresha kuko nta mubazi ziriho.
Ohereza igitekerezo
|
Iki gikorwa ni cyiza. Mu rwego rwo kwishakamwo amikoro yiyi company hashakwe uko bateraho mubazi zisanzwe kugirango haboneke amafaranga yo kwita kuri urwo rugomero. murakoze!