Nyagatare: Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams’ baburiwe

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hurbert, yasabye aborozi mu Murenge wa Karangazi guhagarika gukandagiza inka muri za Valley dams (ibidendezi by’amazi bitunganyije) kuko ari ukwangiza ibikorwa remezo kandi ubihamijwe n’inkiko ahabwa ibihano birimo n’igifungo.

Valley dam y'Akayange yubatswe mu mwaka wa 2017 none batangiye kuyikandagizamo inka
Valley dam y’Akayange yubatswe mu mwaka wa 2017 none batangiye kuyikandagizamo inka

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, ubwo hasurwaga Dam y’Akayange n’iya Rwabiharamba igiye gusiba kubera gukandagizwamo inka.

Mu kiganiro yagiranye n’aborozi nyuma yo gusura izo valley dams, yababwiye ko aje kubamenyesha itegeko kugira ngo uzarirengaho atazitwaza ko atari arizi.

Ingingo ya 182 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha iteganya ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 Frs) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000 Frs).

Iyo gusenya cyangwa konona inyubako zivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngongo byakozwe ku bushake, hakoreshejwe urutambi, ibisasu, intwaro cyangwa ikindi kintu giturika, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frs) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7,000,000 Frs).

Ashingiye kuri ibi bihano biteganywa n’amategeko, yasabye aborozi kwirinda kongera gukandagiza Valley dams kuko igihe inka zizafatirwamo hatazarebwa umushumba gusa ahubwo bizagera kuri nyirazo.

Yasabye buri wese kumva ko kubungabunga ibikorwa remezo bimureba, bityo akagira uruhare mu kurwanya abashaka kubyangiza.

Ati “Kumenya icyaha, kugihishira no kugikora mwese muba musa, ni nk’uko wamenya ko umuntu yishe umuturanyi wawe ukamuhishira ngo bitanturukaho, tukaza gusanga ayo makuru wari uyafite n’ubwo atari wowe wamwishe, muba munganya icyaha kuko nawe uba wahishiriye.”

Valley dam ya Rwabiharamba yatangiye gusiba kubera gukandagizwamo inka
Valley dam ya Rwabiharamba yatangiye gusiba kubera gukandagizwamo inka

Rutaro yaburiye abaturage ba Karangazi ko mu gihe bazakomeza kwangiza valley dams nta yindi nteguza bazirengera ibihano bazahabwa n’inkiko.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko bigayitse kubona abantu bahabwa amazi bakarengaho bakayonona mu gihe ahandi bayabuze.

Yabasabye kubungabunga ibikorwa remezo Leta ibegereza kuko ari ibyabo kandi bigamije imibereho myiza n’iterambere byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aborozi bangiza ibyakozwe bagomba guhanwa ,ninko mumurenge wa rukomo aho bargira kunkengero z’imifrege yoheza amazing mugishanga cy’umuceli

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka