Kayonza: Bagiye gutera ibiti by’imbuto kuri hegitari 1,150

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere imwe, mu mirenge y’Akarere ka Kayonza ikunze kurangwamo izuba ryinshi, yatangiye guterwamo ibiti by’imbuto ndetse n’imyaka y’abaturage ihinzwe mu mirima irimo ibiti ikazajya yuhirwa, ku ikubitiro bakazatera ibiti kuri hegitari 1,150.

Minisitiri Mukeshimana asanga gutera ibiti bizagabanya izuba mu mirenge ya Kabarondo na Murama ariko binafashe mu kongera indyo yuzuye
Minisitiri Mukeshimana asanga gutera ibiti bizagabanya izuba mu mirenge ya Kabarondo na Murama ariko binafashe mu kongera indyo yuzuye

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, ubwo mu Mirenge ya Kabarondo na Murama hatangizwaga igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ku materasi y’indinganire yateguwe n’umushinga wa KIIWP, ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wo guhangana n’amapfa mu Karere ka Kayonza.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko mu myaka myinshi ishize hagiye humvikina ikibazo cy’amapfa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kayonza, ari na yo mpamvu hatekerejwe umushinga uzafasha mu guhangana na yo.

Avuga ko ari muri urwo rwego hashyizweho umushinga wa KIIWP, uzafasha mu gukora amaterasi y’indinganire, ugatera ibiti by’imbuto, abaturage bakabona amazi muri metero 80 azabafasha kuhira ndetse hagacukurwa n’amariba y’aborozi.

Ati “Buri mwaka hagenda hagaragara imirenge itandukanye ihura n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere. Gutera ibiti by’imbuto bizafasha mu guhangana n’icyo kibazo kuko imirima biteyemo imyaka iwurimo izajya yuhirwa.”

Imyaka ihinze ahaterwa ibiti izajya yuhirwa
Imyaka ihinze ahaterwa ibiti izajya yuhirwa

Ibiti bizaterwa byose hamwe ni 440,000 bigizwe n’Imyembe ibiti 160,000, Ibinyamacunga 60,000, Ibifenensi 60,000, Avoka 100,000 n’Ibinyomoro ibiti 60,000.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga wo gutera ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka uzakorerwa mu Mirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Kayonza ndetse n’uwa Remera mu Karere ka Ngoma, ugere ku baturage 2,689.

Dr. Mukeshimana asaba abaturage kubifata neza kuko bizabafasha mu kurwanya igwingira n’imirire mibi, ndetse bikaba byafasha abaturage gutera imbere bagurisha imbuto.

Dusabimana Leonia wo mu Murenge wa Kabarondo, avuga ko uyu mushinga uzabafasha cyane kuko bazabona imbuto zo kurya bakarwanya imirire mibi, cyane mu bana ariko by’umwihariko kuhirirwa imyaka.

Agira ati “Mu gihe kizaza tuzabona ifunguro ryuzuye kubera imbuto ariko na none tugurishe. Ikindi ni uko twizeye ko uko ibiti bizamuka tuzabona imvura ariko ikiza kirimo kurusha ibindi ni uko imyaka ihinze aho ibiti birimo guterwa yatangiye kuhirwa.”

Bashyiriweho amazi azabafasha kuvomera ibyo biti n'indi myaka
Bashyiriweho amazi azabafasha kuvomera ibyo biti n’indi myaka

Imirenge ya Kabarondo na Murama mu karere ka Kayonza ikunze kugira ikibazo cy’amapfa ahanini aturuka ku zuba ryinshi rikunze kuharangwa, ku buryo batera imyaka ntiyere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka