Nyagatare: Kudakonorera ibiti by’imyembe byabakururiye indwara y’utumatirizi
Abahinzi b’imyembe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barwaje utumatirizi babura umusaruro w’imyembe kubera imyumvire y’uko kugira ibiti byinshi bifite n’amashami menshi ari byo bituma n’umusaruro uba mwinshi cyane.
Babitangaje ku wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021, mu bukangurambaga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirimo mu Ntara y’Iburasirazuba bugamije kurwanya indwara y’utumatirizi.
Nsengiyumva Ezekiel wo mu mudugudu wa Nimero imwe, akagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo, avuga ko barwaje indwara y’utumatirizi mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.
Avuga ko yari afite ibiti 35 yakuragamo ibiro biri hejuru ya 200 buri sarura, ariko atungurwa no kurwaza utumatirizi abura umusaruro burundu.
Ati “Isomo naribonye, twumvaga ko ibiti bitarwara none twarabibonye ikindi twarakonoreraga ariko bitari ku rugero nabonye, twebwe twari tuzi ko ibiti byinshi bibyara umusaruro mwinshi.”
Umukozi wa RAB mu ishami ry’imboga n’imbuto ushinzwe kurwanya ibyonnyi, Ingabire Jeanne Priscile, avuga ko utumatirizi dufata imyembe, ibinyamacunga, amapera ndetse ngo hari n’igihe kagaragara ku rutoki.
Avuga ko kagaragaye mu mwaka wa 2018 cyane cyane hibasirwa intara y’Iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ari nabwo hatekerejwe gukora ubukangurambaga ku bajyanama b’ubuhinzi, kugira ngo bafashe abahinzi bagenzi babo kurwanya ako gakoko.
Avuga ko gafata igiti kidakonorerwa, kakagaragara mu ibara ry’umweru munsi y’ibabi, igiti cyafashwe kikabura intungagihingwa bityo umusaruro wari witezwe ukabura.
Yongeraho ko ako gakoko gakwirakwizwa n’inyoni, umuyaga, ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, umuntu cyangwa ubwako kuko kaguruka.
Agira ati “Mu gihe igiti cyabuze intungagihingwa umusaruro urabura kuko imyembe ijeho irahunguka, bityo rero ibyiza ni ugukangurira abahinzi gukonorera ibiti byabo hakinjiramo urumuri ndetse no gukoresha imiti itwica ndetse akanayisumburanya kugira ngo udukoko tutayimenyera”.
Umuhinzi w’imyembe mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, Karani Jean Damascène, avuga ko kwirinda utumatirizi ahora akonorera ibiti bye kandi agatera imiti kenshi gashoboka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|