Abakecuru b’incike babana n’amatungo kubera batuzurizwa amazu
Bamwe mu bakecuru b’incike bo mu murenge wa Musange muri Nyamagabe, babana n’amatungo mu nzu bitewe n’uko amazu bubakiwe ataruzura.
Abakecuru b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mudugudu wa Nyakibungo, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Musange, batuye mu nzu zangiritse, zimwe zikaba ziva izindi zigiye kuzabagwaho kubera ko izo bubakiwe zituzura.

Atanaziya Mukarwego ni umwe mu ncike zituye muri uyu mudugudu, atangaza ko bamaze imyaka itandatu barubakiwe amazu ariko akaba atuzura basaba ko bakubakirwa kuko ari inkunga Umukuru w’Igihugu yari yabahaye.
Yagize ati “Inzu bari bazitangiye bageza igihe cy’icyunamo bakazikoraho rimwe cyarangira bakabita, ubu koko waba uba mu nzu unyagirwa ugatega umutaka n’ijoro ugatega amasahane, ntakubaho neza dufite, uu tubana n’inka kuko nta n’akana ngira ngo karanyubakira ikiraro.”

Genesita Mukandutiye nawe utuye muri uyu mudugudu atangaza ko inzu batuye zibavira bakarara bicaye kandi nta bushobozi bwo kwiyubakira bafite.
ati “Ni ukurara umuntu anyagirwa, ibitonyanga bijojoba, ntacyo nimariye sinigira mu murima ngo ndahinga, n’abayobozi ntibabe bandeba ngo byibuze bantere inkunga.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Musange Michel Muhikira, atangaza ko biciye mu muganda no gukora ubuvugizi ku batanga ubundi bufasha aba bakecuru bagiye gufashwa bakubakirwa.

Ati “Izi nzu zabo twazifatiye ingamba, ngera hano iki kibazo barakimbwiye ubu twatangiye gucukura imisarani, tugiye kubaka ibikoni inzu bazigemo, dukomange hirya no hino aho twabona amafaranga y’isima, tunifashishe urubyiruko ruri ku rugerero mu muganda.”
Ubuyobozi bw’umurenge bukazanakora ubuvugizi ku kigega cyita ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo ibikoresho bihenze byakenerwa bizaboneke.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|